Guhera mu mugoroba wo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2022, abasirikare ba MONUSCO bari bakambitse mu kuigo cya Goma batangiye kwimurirwa mu kigo cya Munigi kiri mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma abasigaye bacumbikirwa n’u Rwanda.
Ni nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye ku munsi w’Ejo iagkomeza no kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022 ibamagana, aho bateye ikigo cyabo bakabasahura ibikoresho by’akazi ndetse n’ikigo ubwacyo bakacyangiza.
Abatuye umujyi wa Goma bigaragambije bavuga ko MONUSCO ari umufatanyabikorwa w’imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka isaga 22 ibahungabanyiriza umutekano, mu gihe ubu butumwa bw’umuryango wabibumbye bwari buhari ariko ntibugire icyo bubikoraho.
Nyuma y’ibikorwa by’urugomo birimo gutwika imodoka z’ubu butumwa, aba bakozi ba LONI bimuriwe mu kigo cya Munigi abasigaye bagacumbiukirwa n’u Rwanda mu gihe bari bagitegereje gukwirakwizwa mu bindi bigo.
Ikigo cya Munigi gisanzwe kirimo abasirikare ba MONUSCO n’abandi bakozi b’umuryango w’Abibumbye bagera ku 10.000.
Kugeza ubu uruhande rw’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntawe uremeza amakuru avuga ko haba hari abasirikare ba MONUSCO bahungishirijwe mu Rwanda.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) bumaze imyaka igera kuri 22 muri iki gihugu, Bushinjwa n’abenshi mu banyekongo ku kuba ntwacyo bwafashije inzego z’umutekano z’iki gihugu mu kugarura amahoro mu gihe nyamara bnizwi ko bukoresha ingengo y’imari igera kuri miliyari 1 y’amadorali ya Amerika.
Ni ubutumwa bugizwe n’abakozi barenga gato ibihumbi 25, birimo abasirikare, inzobere mu by’umutekano, abaganga,abashoferi n’abandi.