Abarwanyi bibumbiye mu mutwe wa Twirwaneho ugizwe n’Abanyamulenge, batanze impuruza kuri Perezida Felix Tshisekedi n’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba (EAC) ko FARDC ifatanyije n’ingabo z’u Burundi( FNDB) baheruka kwihuza mu rwego rwo kubagabaho ibitero bagamije kubarimbura burundu.
Mu itangazo ryasohowe na Kamasa Ndakize Welcome umuvugizi w’umutwe wa ‘Twirwaneho” rivuga ko guhera tariki 10 Nyakanga 2022 ingabo z’u Burundi zambutse umugezi wa Rusizi ziri mu byiciro bitatu bigizwe n’abasirikare 250 buri kiciro, maze bihuza n’ingabo za FARDC ziherereye mu misozi ya Uvira bose hamwe baba 1.500 .
Nkuko akomeza abisobanura ngo icyo bagamije ni ugusenya no kurimbura Abanyamulenge baba mu mutwe uzwi nka “Twirwaneho” kandi nyamara uyu mutwe uri mu mbanzirizamushinga y’ibiganiro by’amahoro biheruka kubera i Nairobi muri Kenya byahuje perezida Felix Tshisekedi ,abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa DR Congo na Perezida Uhuru Kenyata usanzwe ari umuhuza wabyo .
Kamasa Ndakize, akomeza avuga ko ,ibi bitero bya FARDC ifatanyije n’Ingabo z’u Burundi(FNDB) ku mutwe w’Abanyamulenge “Twirwaneho “ , nta kindi bigamije usibye kurimbura no kumaraho Abokongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi bazwi nk’Abanyamulenge batuye mu misozi miremire ya Minembwe.
Yagize ati:” Urebye mu mitwe yose isaga 90 ibarizwa muri Kivu y’Amajyepfo ni “Twirwaneho y’Abanyamulenge gusa bari kwibasira. Ni mugihe nyamara Twirwaneho ari umutwe ugamije kurwana ku bwoko bw’Abanyamulenge bamaze igihe bicwa banasahurwa imitungo yabo bikozwe n’andi moko atwanga urunuka. Ikindi n’uko nta gitero na kimwe” Twirwaneho iragaba ku ngabo za Leta cyangwa kwibasira abandi baturage abo aribo bose . Icyo dukora ni ukurwana ku bwoko bwacu gusa mu gihe twugarijwe n’andi moko. Kuki muri iyo mitwe yose ari twe bari kwibasira abandi bakabareka ?Birasa nkaho bari gutegura Jenoside igomba gukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi”
Umuvugizi wa Twirwaneho asoza asaba perezida Tshisekedi gukemura iki kibazo mu maguru mashya ngo kuko bibangamiye ubuzima no kubaho kw’Abanyamulenge ndetse bikaba bidakurikije ibyumvikanweho mu biganiro biheruka kubera i Nairobi muri Kenya ubwo imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo yahuraga na Perezida Tshisekedi.
Claude Hategekimana