Ihuriro rya za Sosiyete Sivili zikorera muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ryemeje ko none ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2022, bari butere ikigo cya MONUSCO cya Sange kiri mu mujyi wa Uvira rwagati.
Nk’uko bigaragara mu matangazo ahamagarira abaturage kwigaragambya arimo gukwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abigaragambya bavuga ko batazigera bahagarika imyigaragambyo kugeza umunsi wa nyuma bazabona umusirikare wa MONUSCO ku butaka bwabo.
Baragira bati:” Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2022, turahamagarira abaturage bose kwitabira imyigaragambyo ibera ku kigo cya MONUSCO cya Sange. “
Abigaragambya bemeje ko nibatangira kwigaragambya uyu munsi , imyigaragambyo izakomeza kugeza umunsi abasirikare ba MONUSCO batakibonwa ku butaka bwa RD Congo.
Abigaragambya kandi bavuze ko abaturage barambiwe ibishuko by’abayobozi muri Leta ya Congo basanga nabo badakorera abaturage ahubwo bashyira inyungu zabo imbere.
Kuva kuwa 25 Nyakanga 2022, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hatangijwe imyigaragambyo yamagana Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muriiIki gihugu MONUSCO, bashinja kubatererana mu gihe bicwa banahohoterwa n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Ni imyigaragambyo imaze kugwamo abagera kuri 27 nk’uko amakuru ya nyuma aheruka gutangazwa na Guverinoma abivuga.