Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2022, Imodoka za MONUSCO zirimo abasirikare zanyuze ku mupaka ku gahato barana n’abashinzwe umutekano benshi bahasiga ubuzima.
Iki gitero Cyabereye mu gace ka Kasindi muri Teritwari ya Rutshuru , ahari umupaka uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi wa MONUSCO akaba n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita yavuze ko imodoka zarimo abasirikare bo mu mutwe wa MONUSCO ushinzwe gutabaraa aho rukomeye.
Bintou Keita avuga ko iri raswa ryaguyemo abantu benshi, abandi bagakomereka nk’uko bigaragara mu itangazo.
Madame Keita avuga ko MONUSCO “yatunguwe bikomeye n’iki gikorwa ,anihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri iki gikorwa , ndetse anifuriza abagikomerekeyemo gukira vuba.
Asoza iri tangazo amenyesha ko bamwe mu bagagize uruhare muri iki gitero bamaze gutabwa muri yombi ku bufatanye bw’inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na MONUSCO, bakaba bategerejwe ko bazahabwa ubutabera n’ibihugu bakomokamo.
Iki gikorwa kibaye mu gihe muri iki gihugu hari imyigaragambyo ikomeye yamagana ubutumwa bw’umuryango wabibumbye bashinja kutagira icyo bufasha abaturage mu gihe bugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro.Ikigikorwa gishobora kuzura imyigaragambyo yasaga n’irimo guhosha cyane cyane mu ntara za Kivu zombi.