Imyigaragambyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje , abigaragambya bakajije umurego bamagana MONUSCO aho mu bigaragambya bazanye isanduko bashyinguramo yanditseho amagambo atuka MONUSCO.
Iyi myigaragambyo yubuye nyuma yaho ku munsi w’Ejo ku Cyumweru , abasirikare ba MONUSCO barashe Abanyekongo bamwe bakahasiga ubuzima ku mupaka wa Kasindi uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byatumye mu myigaragambyo yaramukiye muri iki gihugu kuri uyu wa mbere , ku muhanda Beni -Kasindi, abaturage biganjemo urubyiruko bagaragaye bigaragambya abafite isanduku bashyinguramo iriho ibirango bya MONUSCO. Kuri iyi Sanduku handitseho amagambo akarishye. Aho bagira bati” Umuryango w’Abibumbye , ni imirambo igenda”
Mu itangazo riheruka gushyirwa hanze n’umuyobozi wa MONUSCO rigaruka ku myitwarire y’abasirikare ba MONUSCO idahwitse, Madamu Bintou Keita yavuze ko abasirikare ba MONUSCO barasiye abantu ku mupaka wa Kasindi uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamaze gutabwa muri yombi bakaba bazaburanishewa n’inkiko za gisirikare z’ibihugu bakomokamo.