Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) cyakubye inshuro 8 amafaranga y’impozamarira ahabwa umuryango w’umusirikare wayo uguye ku rugamba .
Igitangazamakuru Mediacongo.net cyanditse ko FARDC yashyizeho aya mafaranga nk’ikimenyetso cyerekana ko yiteguye urugamba ivuga ko izahanganamo n’ingabo z’u Rwanda zimaze igihe ziyishotora.
Bivugwa ko impozamarira ku wapfakajwe n’intambara yavuye ku bihumbo 30.000 ku Kwezi igezwa ku 300.000 by’amafaranga akoreshwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Igutekerezo cyo kongera impozamarira ku bashakanye n’abasirikare n’imiryango yabo cyatamzwe mu nteko ishingamategeko ya RD Congo n’ishyaka( Mouvement Populaire de la Révolution (MPR), ryashinzwe na Mobutu Sese Seko wayoboye iki gihugu cyicyitwa Zaire.