Dr Mukwege Denis uzwi cyane kubw’imvugo ze zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda yavuze ko kuba UN ishinja u Rwanda gufasha M23 ari igihamya yakabaye iheraho ifatira u Rwanda ibihano.
Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 6 Kanama 2022, Dr Mukwege avuga ko UN ikwiriye gufatira u Rwanda ibihano mu bukungu, Dipolomasi no kuruhagarika kugura intwaro.
Kubwa Mukwege, ngo igihe Abanyekongo batakiye gihagije, ahubwo ngo icyo bakeneye ni ukubona u Rwanda rwishyura ibibazo by’umutekano muke rwateje RD Congo.
Yagize ati:”Ubu noneho ibihamya Umuryango wabibumbye urabifite ko Ingabo z’u Rwanda zafashe agace ka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iki nicyo gihe ngo u Rwanda rufatirwe ibihano mu Bukungu, Ububanyi n’amahanga , Umuteno n’ibindi”
Ku wa Kane tariki ya 4 Kanama 2022, nibwo Umuryango w’Abibumbye wasohoye Raporo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Ni Raporo yavugaga ko Ingabo z’u Rwanda zambuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izuba riva zigiye gufasha umutwe wa M23.
Ibi birego byose, U Rwanda rurabihakana, rukemeza ko ibizazo bya RD Congo ariyo ubwayo bireba.