Minisitiri ‘Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yavuze ko Raporo yakozwe n’impuguke za UN yuje kubogamira kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yirengagije u Rwanda.
Ibi Minisitiri Biruta yabigarutse ubwo yagiranaga ikiganiro na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.
Dr Biruta yagarutse ku bimenyetso byagaragajwe muri Raporo ya UN ishinja u Rwanda gufasha M23, nk’aho bavuga ko bifashishije indege zitagira abapilote(Drones) babashije kubona ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Dr Biruta avuga ko bitumvikana ukuntu izi Drones zabonye abasirikare gusa, ariko ntizibone n’igisigazwa na kimwe cy’ibisasu byarashwe na FARDC inshuro 3 zose ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati:”Ese niba koko izo Drones zarifashishijwe , kuki zitabonye ibisigazwa by’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda?”
Kubwa Dr Biruta, izi mpuguke zakabaye zarafashe impande zombi, ndetse ngo byaba ngombwa zikareba ibindi bibazo bikomeye, nk’imikoranire ya FDLR na FARDC, ibibazo byatejwe n’imvugo z’urwango zikoreshwa n’abayobozi muri Leta ya Kinshasa n’ibindi bikomeye kurusha kwirirwa bashinja u Rwanda ibirego bitagira ibimenyetso.
Raporo ya UN yasohotse kuwa 4 Kanama 2022, ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, aho ivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RD Congo zirwanira uruhande rwa M23.
Ibi birego byose u Rwanda rurabihakana.
Nibazako RDC irikwije nigure drone Hama irondeze atakwihenda umusi yabonye Abo barwanyi ibasomeshe kuri yamazi zirekura .
Ivyo bizoba birangiye