Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza aheruka gutangaza ko we yumva Leta y’u Rwanda ikwiriye kwicarana n’abayirwanya barimo ababarizwa mu mitwe ya FDLR, RNC,FLN n’abandi bakurikiranyweho ibyaha bya Jonoside no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni igitekerezo cyakiriwe mu buryo butandukanye, aho uyu munsi twifuje kubagezaho uko bamwe mu badukurikira bakiriye ubu busabwe bwa Dr Frank Habineza. Ibitekerezo twabikusanyije ku twifashishije imbuga nkoranyambaga zacu, biciye ahanyuzwa ibitekerezo(Comments)
Uwo twahaye amazina ya Mutsinzi kubw’umutekano we yanditse ati ”Ubundi se Nyakubahwa Depite Frank usibye kuvuga ngo Leta y’u Rwanda niganire n’abayirwanya n’ubwo mutasobanuye ngo abo ni bande!?. Ubundi ubwo baganira gute. Ushobora kuba warirengagije uburyo aba biyita abayirwanya bavuka
1) FDRL, aba bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 babuze uko babigenza bashinga umutwe witwaje intwaro ugamije kugaruka gusoza umugambi wa Jenoside batashoje uko babyifuzaga.
2) RNC yashinzwe na Kayumba Nyamwasa, uyu yabaye hano nyuma aho abishakiye arigendera we abyita guhunga nk’aho bidahagije atera amagerenade muri Kigali, ibyo yangije nabo yangije nawe urabizi warabyiboneye.
Abandi ba FLN, RUD Urunana… nawe urabizi amabi bakora hari n’ibitero bakoze mu Kinigi na Nyungwe bica inzirakarengane z’Abanyarwanda bamwe barafatwa ubu barafunze. Abandi ni Rukokoma, Nahimana n’abandi ,nonese ubu Leta yu Rwanda urenda ngo ijye gukura umuntu kuri YouTube urikwishakira views ngo abone amafaranga ngo “Ngwino tuganire” Kuberako yavuze ngo ntiyemera ubuyobozi buriho mu Rwanda?
Nonese niba umuntu yaragize ati ndashaka guhunga akagenda, undi yasize akoze Jenoside n’ibindi ubwo se harya urenda ngo baganire bate? Ese abo bitwaje intwaro bo baganire bate? Kubera ko niba uhisemo gufata intwaro ubwo ni ingufu none nazo ntazo bafite, abo bo wita abanyapolitiki nabo ibitekerezo byabo nta munyarwanda n’umwe ubishyigikiye twese dushyigikiye Ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Perezida Kagame n’intekerezo y’Umuryango FPR Inkotanyi icyakora hari n’abashyigikiye intekerezo ya PSD, PL n’ayandi ndetse DGPR muyoboye. None abo uvuga baganira na Leta yu Rwanda ni bande? Ese bafite iyihe ntekerezo? Nonese Leta ya Rwanda urenda ngo iganire n’abajenosideri bo muri FDRL? Iganire se n’imitwe y’Iterabwoba yo muri P5 bica abaturage babahora ubusa?
Uwitwa Kurazikubone we yagize ati:”Uyu Habineza atangiye guhaga amahoro none arashaka amahano. Azahaguruke abasange iyo bari abashyire mu ishyaka rye nibiba ngombwa agumane nabo hanyuma ajye asaba ibiganiro bari kumwe dore ko n’ubwo yahawe umwanya yiyumvisha ko afite imbaraga . Waciye bugufi wa mugabo we ko imikino urimo ukina utayizi. Ariko wowe n’abo wita abarwanashyaka bawe mwari mwasura na rimwe inzibutso za Genocide yakorewe Abatutsi ngo mwirebere amahano yabaye? None urasaba imishyikirano kweli? “
Uwitwa Ismael we yagize ati:” Ndizera ko uzi neza ko abarwanyi n’abararabarwanyi nk’uko ubivuga batagirana ibiganiro na leta y’u Rwanda. Utigijije nkana ni gute wafata FDRL n’abambari babo ngo baze bagirane ibiganiro na leta y’u Rwanda? Gutese na Jenoside n’urwango rwabo rukibarimo kugeza nubu. Ndumiwe kumva Hon depite ,umuntu ufite umwanya ukomeye nkawe utanga igitekerezo nkicyo?? Tandukanya rwose abo uvuga werekane uko imbabazi n’uko ibiganiro byakorwa na bande muri abo uvuga.”
Cyakora uwitwa Yohani we, abo ibintu mu buryo butandukanye n’aba babanje aho mu butumwa yanditse yagize ati:”Mbonye ibi mwanditse ko Depite Frank Habineza Frank yasabye Leta kugirana ibiganiro n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe nayo. Ariko sinumvise ibyo muheraho muvuga ko abayoboye ariya mashyaka bose bakoze Jenoside cyangwa ngo bari kuri lisiti y’ibyihebe.
Uko tubizi ni uku:
1) ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi:
1-a) FDLR-FOCA: Ntacyo umuntu yavuga, kuko abayobozi bayo bamwe bari bari mu gihugu muri 1994, abandi bari hanze, bivuze ko hari abagize uruhare muri Jenoside n’Abatarayikoze.
1-b) FLN: Abayobozi bayo bakoze Jenoside bate kandi benshi bari abasirikari muri RPA, na RDF mbere y’uko bahunga. Na Rusesabagina Pawulo barega bizwi ko nta Jenoside yakoze, ahubwo aregwa ibyaha by’iterabwoba.
1-c) RUD-Urunana: Abayobozi bayo baranzwi bihagije. Prof Higiro Jean Marie-Vianney wayoboraga Radio-Rwanda yari muri MDR ahita ahunga Interahamwe indege ikimara guhanurwa, ahungira muri Leta z’unze ubumwe za Amerika. Dr Kanyamibwa Felicien bizwi ko yagiye muri Amerika muri 1990.
1-d) RNC: Ubwo se General Kayumba Nyamwasa nawe ntiyakoze yakoze Jenoside, ahubwo yatorotse igihugu acika ubutabera
2) ku byerekeye abayobozi bafatiwe ibihano ku Isi:
2-a) FDLR-FOCA: Gen Ntawunguka Pacifique (Omega), na Gen Byiringiro Victor bo bari ku malisiti hirya no hino, birazwi.
2-b) RUD-Urunana: Nta muyobozi n’umwe wafatiwe ibihano cyakora hari abafashwe bagaba igitero mu Kinigi n’ubu barafunzwe.
2-c) FLN: Nta n’umwe uzwi wafatiwe ibihano.
Muri make rero: Niba koko mukunda igihugu, ahubwo mwari mukwiye gushyigikira igitekerezo cya Depite Habineza Frank, cyo gusaba abayobozi bacu bakajya mu mishyikirano ibintu bitaragera iwa Ndabaga.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko iyi nzira y’ibiganiro isabwa na Depite Frank Habineza hagati ya Leta y’u Rwanda n’imitwe yitwaje intwari irimo FLN, FDLR, RUD-Urunana na RNC, ari nk’inzozi kuko iyi mitwe iyobowe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ahubwo bakemeza ko abakurikiranwe amaherezo bazafatwa bakaryozwa ibyaha bakurikiranwe.
Ese Habineza ko umwanya yawubonye ikindi ashake n’uko? Ndizera ko yabonye channel yo kunyuzamo igitekerezo byubaka, naho FDLR na za P5 bazavugana na SMG