Minisitiri w’Ingabo w’u Burundi Alain Tribert Mutabazi yemereye itangazamakuru ko ingabo z’u Burundi zimaze igihe mu myitozo izitegurira kujya mu butumwa bwa EAC muri DR Congo ziteguye bihagije.
Ibi Minisitiri Mutabazi yabitangaje kuri uyu wa 8 Kanama 2022, aho yahaye itangazamakuru ikiganiro cyerekana ako iyo myitegurigeze. Minisitiri w’ingabo z’u Burundi avuga ko imyiteguro y’ingabo ze agenekereje igeze kuri 90%.
Yagize ati:’ Imyiteguro ku basirikare b’u Burundi bazajya kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo navuga ko igeze kuri 90%.
Minisitiri Mutabazi akomeza avuga ko kugeza ubu abasirikare be biteguye ku buryo isaha n’isaha bahabwa itegeko ryo kujya mu butumwa bahita bagenda. Yagize ati:”Ndakeka ko biri hafi. Vuba aha turaba dushoje burundu iyi myitozo, ubundi bategereze amabwiriza y’akazi bagomba gukora”
Umwanzuro wo kohereza ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni umwe mu yafatiwe mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC yigaga ku ngingo zinyuranye zirimo n’umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Kenya ,Uhuru Kenyatta, aho Perezida Tshisekedi yasabye ko ingabo zizajya mu butumwa bwo gutabara igihugu cye, zigomba kuba zitarimo iz’u Rwanda.
Ni nyuma y’igihe kinini cyari gishize ubuyobozi bw’igihugu cye bushinja igisirikare cy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ugiye kumara hafi amezi 2 igenzura umujyi wa Bunagana n’ibindi bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru.