Guverinoma ya Cote d’Ivoire yageneye impozamarira imiryango y’abasirikare 49 bayo bafunzwe na Guverinoma y’inzibacyuho igizwe n’abasirikare iyoboye igihugu cya Mali.
Ibi byatangajwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu Téné Birahima Ouattara mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yakiraga imiryango y’aba basirikare bafungiye muri Mali.
Minisitiri Ouatara yasezeranije imiryango y’aba basirikare ko buri umwe ugiye kuba uhawe amafaranga 30,000 by’ama CFA yafashwe na bamwe nk’impozamarira kuko aba basirikare bitezewe ko bazarekurwa ari bazima.
Yakomeje asobanuira iyi miryango ko kuba abana n’abavandimwe babo barisanze ku butaka bwa Mali bitari amakosa yabo ndetse anabasezeranya ko aho bafungiwe bafashwe neza, ndetse ko bari gukorana na Guverinoma ya Mali ngo aba basirikare barekurwe mu maguru mashya.
Twibutse ko abasirikare 49 Ba Cote d’Ivoire bafunzwe ubwo bari mu ndege ibururukije ku kibuga cy’indege cya Bamako. Guverinoma y’Inzibacyuho iyobowe na Col Assimi Goita ivuga ko yabafunze ibakekaho kuba bamwe mu bacancuro bashaka guhungabanya mutekano wa Mali.