Ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Kanama 2022, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Anthony Blinken yakiriwe na Tshisekedi i Kinshasa banagirana ibiganiro.
Blinken Yageze i Kinshasa akubutse muri Afurika y’Epfo. Ibiro bya Perezida wa Repubulika iharanitra Demokarasi ya Congo ntibyatangaje icyo aba bayobozi bombi baganiriyeho, gusa bizwi ko baganiriye ku mubano nw’ibihugu byombi no ku bibazo by’umutekano muke ubarizwa mu gice cy’uburasirazuba bw’igihugu.
Uru ruzinduko rwa Anthony Blinken rwabaye umwanya mwiza ku batavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bafashe nk’amahirwe akomeye yo kumugaragariza ibibazo uruhuri by’umutekano igihugu cyabo kirimo bemeza ko hari ibiterwa n’ubuyobozi bubi, ibindi ngo bigaterwa n’ibihugu by’abaturanyi.
Umwe muri aba banyapolitiki harimo, Martin Fayulu uvuga ko ariwe perezida w’abaturage watowe gusa akaza kwibwa amajwi.Fayulu mu butumwa yageneye Blinken akanabunyuza kuri Twitter ye yemeje ko Inzego z’umutekano w’iki gihugu zijegajega ari naho yahereye asaba Blinken gufasha Abanyekongo kuba bava mu ntambara zabaye karande.
Uruzinduko rwa Anthony Blinken ruzakomereza mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022.