Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye ko Captain Gadi Bulaya wo mu bwoko bw’Abatutsi yishwe na FARDC ibisabwe na FDLR bamaze iminsi bafitanye umubano udasanzwe n’imikoranire.
Capt Bulaya wishwe yari asanzwe akorera Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yari aherutse kwimurwa avanywe mu ntara ya Ituri azanwa gukorera i Rusthuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Bivugwa ko FDLR yifuje ko Cpt Bulaya yicwa kuko bamubonaga nk’ushobora kuba umugambanyi akaba yafatanya na M23 .
Iyicwa ry’uyu mupolisi, rije risa n’irivuguruza ibyavugiwe mu biganiro by’amahoro bya Luanda, aho abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bemeje ko imvugo z’urwango zikoreshwa na bamwe mu bayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zihita zihagarara.
Ikinyamakuru Libération cyandikirwa mu Bufaransa giherutse gukora inkuru mbarankuru , igaruka ku buhamya bw’Abatutsi batuye mu bice by’uburasirazuba bwa Congo, aho bose bahuriza ku kuba batotezwa cyane cyane n’intagondwa z’urubyiruko rw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi babashinja kuba abagambanyi n’abanzi b’igihugu.
Ibi biniyongeraho kuba, abatuye mu bice M23 ihanganiyemo na FARDC bo bafatwa bagatotezwa n’igisirikare cya FARDC babashinja koherereza abana babo umwanzi bahanganye M23.