Jean Baptiste Kasekwa ,Umudepite uhagarariye umujyi wa Goma mu Nteko inshinga amategeko ya DR Congo, yabwiye ubutegetsi bwa DR Congo ko igihe kigeze ngo yongere yisubize umujyi wa Bunagana n’utundi duce two muri Teritwari ya Rutshuru tumaze amezi abiri mu maboko ya M23.
Uyu mudepite akomeza avugako ubu mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi byazamutse ku kigero cyo hejuru , bitwe n’umutwe wa M23 usigaye ugenzura ibice bikorerwamo ubuhinzi bikaba byaratumye ubuzima burushaho guhenda muri Goma.
Yagize ati:” Kwigarurira bimwe mu bice bya Rutshuru harimo n’umujyi wa Bunagana bikozwe na M23 byatumye ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi mu mujyi wa Goma n’ahandi bizamuka cyane .Ubuzima bukaba buri kurushaho guhenda. Biraterwa n’uko Rutshuru ari agace gakungahaye cyane ku bikorwa by’ubuhinzi ndetse kanagemurira umujyi wa Goma n’utundi duce tuhegereye ibikomoka ku buhinzi ku kigero cyo hejuru. Turasaba Leta tunayimenyesha ko igihe kigeze ngo ikoreshe uko ishoboye yongere kwigarurira vuba na bwangu Bunagana n’ibindi bice byo muri Rutshuru bimaze amezi abiri byarigaruriwe na M23.”
Jean Baptiste Kasekwa akomeza avuga ko kuva M23 yafata Bunagana umufuka w’ibishyimbo wavuye ku madorali 55 ugera ku madorali 80 kubera umutwe wa M23 wazamuye imisoro .
Hategekimana Claude