Lt Gen Ndima Constant yavuze ko abatuye Kivu y’Amajyaruguru badakwiye gukomeza gupfa mu maherere bazize abitwaje intwaro anahishura icyo ubuyobozi bwe bugiye gukora mu kurinda abaturage.
Ibi Guverineri Ndima yasuraga Gereza ya Kwakangura iheruka guterwa no gufungurwa n’inyeshyamba za ADF zari zije kubihora bagenzi babo bari bahafungiye.
Gen Ndima avuga ko muri iki gihe ubutegetsi bwe buhanganye n’ingaruka z’imigaragambyo yamaganaga MONUSCO, n’iz’igitero cyagabwe kuri gereza Kwakangura.
Guverineri Ndima yavuze mu izina rya Perezida Thsisekedi, yihanganishije ababuriye ababo mu myigaragambyo n’ibitero by’inyeshyamba. Aha yanaboneyeho kugirana ibiganiro n’urubyiruko rw’ababya-Butembo agamije kugarura umwuka mwiza mu baturage.
Yasezeranije abaturage ko nta muntu uzongera kwicwa n’inyeshyamba anavuga ko haramutse hari ugomba gupfa nta wundi wapfa atari inyeshyamba.
Gereza ya Kwakangura iherutse guterwa n’abitwaje intwaro barimo ADF, bafungura iyi gereza banica abayirinda bagera ku 8 , inafunguza imfungwa bivugwa ko zari zirimo abarwanyi barenga 80 b’imitwe yitwaje intwaro.