Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2022, Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyiyunze na FDLR na Mai Mai Nyatura bateye ibirindiro bya M23 i Bweza muri Gurupoma ya Tanda ya Teritwari ya Rushuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace imirwano yabereyemo, ivuga ko habaye kurasana kuva mu masaa moya za Mugitondo(7h00) kugeza nka Saa Tatu n’igice(9h30), aho abarwanyi ba M23 baguwe gitumo n’ingabo za FARDC nabo bakagerageza kwirwanaho.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’iminsi hasa n’ahari agahenge, aho byavugwaga ko M23 imaze iminsi irimo gutoza abarwanyi bashya baherutse kuyinjiramo ku bushake.
Hari n’andi makuru yavugaga ko muri iyi minsi y’agahenge, abarwanyi b’uyu mutwe bamaze iminsi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu rwego rwo gushaka amafaranga abafasha mu rugamba rubahanganishije n’Ingabo z’Igihugu.
Twagerageje kuvugana n’umuvugizi w’Igisirikare cya M23 , Major Willy Ngoma ku murongo wa telefoni ntibyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.