Kuri uyu wa 17 Kanama 2022, Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga mu nzego z’ibanze mu kumenyekanisha Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanda (Rwanda Forensic Laboratory).
Ubu bukangurambaga bwa Laboratwari ipima ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, bwatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze aho buzakomereza mu zindi ntara z’igihugu n’umujyi wa Kigali. Intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga akaba ari ugusobanura no kwigisha inzego z’ibanze icyo RFL aricyo nicyo imariye abaturage muri rusange.
RFL ikaba ari Laboratwari y’ igihugu yizewekandi ifite ubuzima gatozi ipima ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera. Iki kigo akaba ari intambwe ikomeye igihugu cyateye izafasha abaturage kubona ubutabera bunoze.
RFL ije gukemura ibibazo by’abaturage bamaraga igihe basiragira mu nkiko barabuze ibimenyetso,kurenganura ababaga barabuze i bimenyetso no gukuraho igiciro gihanitse abaturage batangaga mu ngendo bajya gupimisha ibimenyetso hanze y’igihugu.Ubu bukanguramba bwahereye mu nzego z’ibanze ,bukaba butanga icyizere ijana ku ijana kuko inzego z’ibanze zizafasha RFL kumenyekanisha vuba kandi byihuse ibikorwa byayo mubagenerwabikorwa kuko aribo begereye inzego z’ibanze.
RFL itanga serivisi zo gupima uturemangingo ndangasano ADN, gupima imirambo bakamenya icyatumye umuntu yitaba Imana, gupima uburozi, gupima ibiyobyabwenge mu mibiri y’abantu, gupima inyandiko zishidikanywaho,gupima ibyaha byakozwe n’ikoranabuhanga n,ibindi binyuranye.
Leta y’u Rwanda ikaba yizeza abaturage ko abadafite ubushobozi izabishyurira ikiguzi cyo gupima ibimenyetso mu gengo y ‘imari yanyujijwe mu rwego rw’Igihugu rw ‘Ubugenzacyaha (RIB)
Mu gutanga icyizere RFL yagaragaje ko imaze gupima ibimenyetso byo mu butabera bingana n;ibihumbi mirongo itatu(30.000) munzego zitandukanye aho mu mwaka wa 2019 ibimenyetso 19.882,naho muri 2020 hakirwa ibimenyetso 21.628 naho muri 2021 hakirwa ibimenyetso 19.701.Aha ubuyobozi bwa RFL bukaba bwahereyeho busaba inzego zose ko zikwiye gufata ingamba zikomeye mu gukumira ibyaha.
RFL ikaba ifite abafatanyabikorwa bayifasha kugenzura no gukurikirana ibimenyetso aribo RIB ifite 60%,RNP,RDF,NPPA,RCS na NIDA. Ikaba ifashwa kongererwa ubumenyi n’ibihugu byo hanze nk’Ubuhinde n’ibindi. (https://expo.aspe.org)
Ubuyobozi bwa RFL bwagaragaje zimwe mu mbogamizi buhura nabwo mukazi ka burimunsi,harimo abaganga bohereza ibimenyetso bituzuye cyangwa bidafunze ibisubizo byabyo ntibiboneke,nyamara mu minsi 7 yonyine igisubizo kiba cyakagombye guhita kiboneka nk’uko amategeko ya RFL abiteganya.Bagarutse no ku mirambo izanywa muri RFL ikabura abayo igashyingurwa na RFL kandi iba itarabiteganije mu ngengo y’imari yayo.
Dr Charles Karangwa Umuyobozi Mukuru wa RFL yagize ati” Turamara igihe cy’amezi 3 tumenyekanisha ibikorwa bya RFL mu nzego z’ibanze zoze zigize igihugu.Twizeye neza ko abaturage bazatumenya kandi bakishimira ibikorwa byacu kuko tubikora kinyamwuga . Ibi bikorwa tuzabikora mu byiciro 2 .icya mbere ni iki twatangiye ,icya 2 ni ukugera kubagenerwa bikorwa ( abaturage) mu Ntara zose z’igihugu. Turasaba abaturage kwitabira service zacu kugipimo cyo hejuru kuko natwe tuba twaziteguye kugipimo cyo hejuru”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Theophile ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru yagize ati”RFL ni ikigo kibarizwa mu buyobozi bwa Minisiter y’Ubutabera nk’urwego rukireberera kikaba ari ni ikigo kibarizwa mu butabera kiri mu bigo iyi Minisiteri ishizeho umutima. “
Yakomeje avuga ko mu kumenyekanisha ibikorwa bya RFL (MAJ) inzu y’ubufasha bw’ubutabera izabibafashamo,ndetse n’icyumweru bahariye ubutabera bazajya bagikoramo ibikorwa byo kumenyekanisha RFL bityo abaturage bakarushaho kugana RFL byizewe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madame Nyirarugero Dancille yagize ati”Mu byukuri abaturage b’Intara y Amajyaruguru ntibari bazi iki kigo,turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko bamenyesha abaturage serivise z’iki kigo.Yashoje agira inama abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ko bareka kwishora mu byaha kuko ababikoraga akabo kashobotse.
Elica Charlotte
Rwandatribune.com