Depite Hubert Fulukuta watorewe guhagararira umujyi wa Goma mu nteko ishinga amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangiye ubukangurambaga mu baturage avuga ko buzarangira Gen Makenga na begenzi be basubijwe mu gihugu cy’u Rwanda yemeza ko bakomokamo.
Depite Fulukuta avuga ko abaturage ba Bunagana bose bizwi neza ko ari abanyamahanga baturutse mu bihugu by’u Rwanda na Uganda. Akomeza avuga ko kuba FARDC imaze amezi 2 yararetse abanyamahanga bakagenzura umujyi wa Bunagana, ari icyuho irimo guha n’abandi bashaka gutera iki gihugu. Ndetse uyu mudepite asanga mu minsi itari myinshi hazavuka indi mitwe izafata ibice byinshi mri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati:” Ikosa twakoze ni ukwemerera abanyamahanga kumarana amezi abiri 2 umujyi wa Bunagana, hazaza n’abandi bafate ibice bya Kivu y’Amajyepfo n’ahandi mu gihugu.”
Hon Hubert Fuluguta, akomeza avuga ko abayobozi ba M23, barimo Gen Makenga, Col Mboneza, Col Sebagenzi, Col Nzenze bose nubwo bavuka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ubusanzwe bizwi ko inkomoko yabo ari mu Rwanda.
Aha uyu muyobozi niho yahereye avuga ko abaturage bose nibahuriza hamwe bakagira icyo bakora mu kwirukana aba banyamahanga avuga ko bashimuse ubutaka bw’igihugu cyabo.
Gusa hari n’abandi bagiye banenga Depite Fulukuta usanzwe yemera ko ari Umurasta, kuba yatangaje ibi ngibi amaze gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi dore ko yagiye avugwaho kugikoresha kenshi.