Umwutwe wa FDLR wikomye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta nyuma yo kuwunshinja kuba nyirabayaza w’umutekano muke ku Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ni Nyuma y’ikiganiro cyari Kigenewe itangazamakuru kuwa 11 Kanama 2022 ubwo Anthony Blinken Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari yasuye u Rwanya nyuma yo kuva muri DR Congo . Ari kumwe na Anthony Blinken, mu kiganiro n’Itangazamakuru Minisitiri Vincent Biruta yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Icyo gihe Min Biruta yemeje ko Umutwe wa FDLR ariwo Nyirabayazana w’umutekano muke umaze igihe urangwa mu Karere duherereyemo, kuko ugizwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ,batsinzwe barangiza bagahungira mu Burasirazuba bwa DRCongo aho bakomeje kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uw’Abanyekongo batuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu .
FDLR itajya ipfa kwemera ibiyivugwaho ,Kuwa 18 Kanama 2022 yahise isohora itangazo ryashiweho umukono n’umuvugizi wayo Cure Ngoma ,maze yigira miseke igoroye ivuga ko ibyatangajwe na Min Vincent Biruta mu kiganiro n’itangazamakuru ari ibinyoma.
Ukuri kubyo biruta yatangaje
Mu mwaka 1994 Ingabo zatsinzwe ( EX FAR) ,Guverinoma y’Abatabazi n’Interahamwe bari basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bahungiye mu Burasirazuba bwa DR Congo bahungana n’Intwaro zabo. Bakihagera batangiye kwisuganya babifashijwemo n’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko maze batangira kugaba ibitero shuma ku butaka bw’u Rwanda bagamije kugaruka ku butegetsi no gukomeza Jenoside bari basize batarangije.
U Rwanda rwasabye Zaire ya Mobutu na ONU, gukemura icyo kibazo mu maguru mashya abo bantu bakamburwa intwaro ndetse bakajyanwa kure y’Imipaka y’u Rwanda ariko baterera agati mu ryinyo , ibintu byatumye rwohereza ingabo muri icyo gihugu, kwambura intwaro uwo mutwe wari ikibazo ku mutekan w’u Rwanda no gucyura impunzi z’Abanyarwanda zari zarafashwe bugwate n’uwo mutwe.
Nyuma yo gukubitwa Inshuro igatatana ,hagati y’Umwaka wa 1998 na 2000 FDLR icyo gihe yari ikitwa ALIR, yagarutse mu burasirazuba bwa DR Congo yongera kugaba ibitero ku Rwanda byamenyekanye nk’ibitero “by’Abacengezi’’ byibasiye Gisenyi na Ruhengeri ariko RDF ibasha kubisubiza inyuma basubira mu birindiro byabo muri DR Congo.
Mu mwaka wa 2000 FDLR yafatanyije n’ubutegetsi bwa DR Congo kurwana na CNDP yari igizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Kuva icyo gihe FDLR yashinze imizi mu burasirazuba bwa DR Congo ikorana n’ubutegetsi bwaho ari nako ihora yiteguye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byongeye gutuma u Rwanda narwo ruhahoza ijisho.
Mu Burasirazuba bwa DR Congo FDLR yashinjwe gukora ibikorwa by’ibasiye ikiremwamuntu ,guhohotera abaturage no kubanyaga ibyabo byatumye USA ibashyira ku rutonde rw’Imitwe y’Iterabwoba ndetse kubera izi Mpamvu zose Ignace Murwanashaka wari perezida wayo n’uwarumwungirije batabwa muri yombi bakatirwa n’inkiko zo mu Budage.
FDLR n’imwe mu mpamvu yatumye u Rwanda n’u Burundi birebana ayingwe nyuma yaho ,ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bwari butangiye gukorana nayo bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uwavuga akaga FDLR yateje mu karere k’ibiyaga bigari bwakwira bugacya . Ibi byose bishimangira ibyo Minisitiri Vincet Biruta aheruka gutangaza ubwo yari mu kiganiro n’Itangazamakuru ko uno mutwe ariwo nyirabayazana w’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga bigari n’ubwo abagize FDLR bakomeje kwigira nyoni nyinshi .
Hategekimana Claude