Muri Raporo Impuguke za ONU zashikirije Amnesty International ziheruka gusohora kuwa 3 Gicurasi 2022 harimo n’ikibazo cya M23
Muri Iyi Raporo izi Mpuguke zasobanuye ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRCongo, Ingabo za Leta FARDC zibigiramo uruhare ndetse zemeza ko icyaha abaturage umutekano ari uko Leta y’iki gihugu yakwemera ikinjiza M23 mu ngabo za Leta, zishingiye ku kuba n’ubusanwe Guverinoma ya Kinshasa ibizi neza ko mu bice by’igihugu cyayo igenzura , Uburasirazuba butarimo.
Kwinjiza abarwanyi ba M23 mu Ngabo za Leta biri no mubikubiye mu masezerano umutwe wa M23 wagiranye na Leta ya DRCongo mu mwaka wa 2013 ubwo wemeraga gushira intwaro hasi.
Nyuma y’iki kifuzo k’impuguke za ONU, benshi bakomeje kwibaza niba ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi buraza kuva kwizima, bukemera kubishira mu bikorwa dore ko M23 yongeye kubura intwaro ndetse ikaba ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe .
Ubu hashize amezi arenga abiri M23 yarirukanye ingabo za Leta FARDC mu duce tumwe duherereye muri Teritwari ya Rutshuru turimo Umujyi wa Bunagana agace gaherereye ku mupaka DR Congo ihaniraho imbibi na Uganda , Tchanzu ,Runyoni, Kibumba n’ahandi ndetse ingabo za Leta zikaba zikomeje kunanirwa kwisubiza ibyo bice by’ingenzi bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Hari n’ababonako bishobora kuzagorana kuko abanyapolitiki b’Abanyekongo bakunze kugaragaza urwango bafitiye Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari nabo bagize M23 babibata abanyamahanga b’Abanyarwanda bakaba badakozwa ibyo kumvikana na M23.
Perezida Tshisekedi kandi nawe akomeje kugaragaza imvugo z‘ubuhezanguni kuri M23, aho ejo bundi mu nama yUmuryango wa SADC yari yateraniye i Kinshasa ku nshuro ya 42 ,yise M23 abanyamusozi b’Abanyarwanda bateye igihugu cye banyuze mu burasirazuba asaba SADC kumufasha kuyirwanya.
Abakurikiranira hafi Politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari bemeza ko mu gihe ubutegetsi bwa DR Congo n’andi moko y’Abakongomani bataraha agaciro Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ngo nabo bafatwe nk’abenegihugu kimwe nk’abandi bizagorana cyane kugirango intambara zibera mu Burasirasuba bwa DRCongo zirangire,kuko nabo bazakomeza kurwana baharanira uburenganzira bwabo. Bityo bikaba byaba byiza kurushaho, ubutegetsi bwa DR Congo bwemeye gushyikirana na M23 irwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda nabo bagashyirwa mu nzego za Leta n’Igisirikare nk’uko bikorwa kuyandi moko.
Hategekimana Claude
IYO NI PROPAGANDA MURIMO YO KUVUGA KO ABAVUGA IKINYARWANDA BATARI MUNZEGO ZUBUYOBOZI.
AZALIAS RUBERWA NI SENATEUR
ministre d’Etat Alexis Gisaro
SENATEUR MIRUHO MUGOROZI Stéphane
senateur KIBAYA MUNEMBWE Jean – Pierre
senateur KABANDA KAYOBOTSI Pierre
ssenateur VUNABANDI KANYAMIHIGO Célestin
senatrice MUYUMBA FURAHA Francine NKANGA
senateur Moïse Nyarugabo Muhizi Mugeyo
nabandi n’abandi!
mwagiye muvuga ukuri cyanga mukavuga ibyo mwabanje gukorera ubushakashatsi? nubuhe bwoko kongo bugira abasenateur bangana batya ,aho simvuze abadepite benshi n’abageneral muri fardc. ntimushima
IYO NI PROPAGANDA MURIMO YO KUVUGA KO ABAVUGA IKINYARWANDA BATARI MUNZEGO ZUBUYOBOZI.
1. AZALIAS RUBERWA NI SENATEUR
2.ministre d’Etat Alexis Gisaro
3.SENATEUR MIRUHO MUGOROZI Stéphane
4. senateur KIBAYA MUNEMBWE Jean – Pierre
5.senateur KABANDA KAYOBOTSI Pierre
6.senateur VUNABANDI KANYAMIHIGO Célestin
7.senatrice MUYUMBA FURAHA Francine NKANGA
8.senateur Moïse Nyarugabo Muhizi Mugeyo
nabandi n’abandi! mwagiye muvuga ukuri cyanga mukavuga ibyo mwabanje gukorera ubushakashatsi? nubuhe bwoko kongo bugira abasenateur bangana batya ,aho simvuze abadepite benshi n’abageneral muri fardc. ntimushima
Kugirango congo igire amahoro kuko niyo M23 bayivanga muri FRDC ntabwo byaba igisubizo kuko ufashe abasirikare ba M23 ukabavanga bahita baburiramo nubundi bakagendera ku mabwiriza yarasanzwe ikiza congo nireke abo banye congo bavuga ikinyarwanda babarekere North Kivu babe leta yigenga nahubundi ataribyo isi izarinda irangira mukireana
@kakoba, abo Bose uvuze ko ntanumwe mbonye uri mu inzego zifata ibyemezo. Ibyo nuguhuma abantu amaso, nonese Uzi impunzi za bakongomani ziri mu bihugu bidukikije babuze uko bataha kubera fdrl na frdc itabashaka kubera ingengasi yayo. Jye kubwanjye niyo government ya congo yavanga ingabo na M23 nubundi bazabajugunya za kindu na Matadi nahandi nkaho Nord Kivu isigare iyoborwa ni interahamwe gusa. Ikiruta nuko m23 yaba special batallion ya frdc igahabwa kuyobora Nord Kivu na sud kivu ikabanza kwirukana imitwe yose irimo hanyuma igacyura impunzi ibindi bikazaza nyuma.