Sosiyete Sivili mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu gace ka Rutshuru karimo kuberamo imirwano ihanganishije FARDC n’abafatanyabikorwa bayo (FDLR na Mai Mai Nyatura) na M23 yahinduwe igikoresho cyo kwirirwa isebya M23 mu gihe ibizi neza ko abaturage ivugira bamaze imyaka irenga 25 bicwa urubozo na FDLR.
Akenshi iyo mu bice birimo kuberamo imirwano hagize igikorwa kihabera , Sosiyete Sivili yitanguranwa gutangaza amakuru akenshi agoretse, ishinja M23 gushimuta abaturage, kubambura ibyabo ibi bikaniyongeraho gutangaza ko mu bice M23 yafashe hari abagore basambanwa n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Akenshi ibitangajwe n’abo muri Sosiyete Sivuili byibasira umutwe wa M23, bisamirwa hejuru n’abandi bantu bahumwe amaso n’urwango ku bavuga Ikinyarwnada nka Dr Denis Mukwege rimwe na rimwe bigahita bikwirakwizwa mu miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa Muntu.
Ukuri ku makuru atangazwa na Sosiyete Sivili
Ubuyobozi bwa FARDC buyonboye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bujya gutangiza urugamba kuri M23, bwari buzi neza ko ari umutwe ukunzwe n’abaturage mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi byatumye bakoranira bya hafi n’abayobora Sosiyete Sivili muri iyi ntara by’umwihariko uwitwa Aime Mukanda Mbusa usanzwe ari Notable wa Rutshuru.
Uyu ahabwa amakuru uko FARDC yifuza ko atangazwa, nawe akayakwirakwiza mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha.
Ibi akenshi usanga harimo amakuru yibasira M23 , yirengagije Ubufatanye bwa FDLR na Mai Mai Nyatura isanzwe yarazengereje abaturage bo muri Rutshuru.