Lt Col Guiimme wungirije Col Ruhinda ukuriye FDLR/CRAP niwe uyoboye ibikorwa byo guha imyitozo abasore 400 bagiye kwinjizwa muri Mai Mai CMC Nyatura bari guhererwa imyitozo muri Teritwari ya Masisi.
Sosiyete Sivili ikorera i Masisi, ivuga ko FDLR yahamagawe guha aba barwanyi imyitozo nyuma y’iminsi myinshi yari ishize, abarwanyi ba CMC babakusanya mu bice bya Muheto,Busihe,Kahanga,Miandja na Kalohe.
Sosiyete Sivili ikomeza ivuga ko iyi myitozo yatangijwe kuwa 6 Kanama 2022, ikaba ihuje urubyiruko, abasaza n’abana batagejeje imyaka y’ubukure, bose bahurijwe i Miandjia, aho bahuriye n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Lt Col Guillaume baturutse mu mutwe udasanzwe wa FDLR/CRAP.
Sosiyete Sivili ikomeza ivuga ko muri aba barwanyi batwawe na Mai Mai barimo abana batujuje imyaka y’ubukure ari naho ihera isaba ko abo bana batujuje imyaka y’ubukure barekurwa n’uyu mutwe bagasubizwa mu miryango yabo.
Mai Mai CMC(Nyatura) na FDLR ni imwe mu mitwe 6 yagiranye amasezerano y’Imikoranire na FARDC. Ni amasezerano yabereye i Pinga akaba yarahuje abarimo Gen Maj Peter Cirumwami wahoze ari Komanda wa Socola 2, Gen Maj Omenga wa FDLR/FOCA n’abandi bayobora imitwe yitwaje intwaro yari muri ayo masezerano.