Kugeza ubu mu Burasirazuba bwa DRCongo habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 120 nk’uko byakunze kugaragara muri raporo ziherutse gusohorwa n’Umuryango ukurikiranira hafi uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo witwa Le Baromètre pour La Sécurité au Congo ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru , ariko Ubutegetsi bwa DRCongo bwakunze kwifashisha kenshi FDLR na Mai Mai Nyatura kurwanya M23.
Kuva M23 yakubura imirwano ,Leta ya DRCongo yahisemo gukoresha umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura mu rugamba ihanganyemo na M23 mu gihe hari indi mitwe myinshi itwaje Intwaro ihabarizwa. Ibi n’ibirego byakunze gutangwa na Leta Y’uRwanda ko Ubutegetsi bwa DRCongo bukorana byahafi n’Umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya u Rwanda ndetse no muri Raporo iheruka yakozwe n’impugucye za ONU yemeje ko Leta ya DRCongo ikorana byahafi n’iyo mitwe.
Kuki FARDC yibanda kuri FDLR na Mai Mai Nyatura?
Mai Mai Nyatura n’umutwe washinzwe 2010 i Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo ariko nyuma uza kwimukira muri kivu y’Amajyaruguru . waje uvuga ko ugamije kurengera abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu ukaba ukorera muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru nyuma yo kuva muri kivu y’Amajyepho.
Kubaho kwa Nyatura byaturutse ku bujyanama bw’Abayobozi ba FDLR umutwe washinzwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994. aba begereye Abakongomani bo mu bwoko bw’abahutu babasaba gushinga umutwe witwaje Intwaro kugirango babashe guhangana n’abanyekongo bo mu Bwoko bw’Abatutsi .
Ukimara gushingwa, wagiye wibasira abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ufatanyije na FDLR bahuje ingengabitekerezo ishingiye ku moko ndetse bigakorwa FARDC irebera. Ibi byatumye abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi nabo bashinga undi mutwe witwa Laia Mutomboki mu rwego rwo kwirwanaho.
Hari ibikorwa by’’inshi by’ubugizi bwa nabi byakunze kwibasira abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi Mai Mai Nyatura yagiye ifanyamo na FDLR mu bihe bitandukanye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi muri kivu y’amajyaruguru n’i Kalehe muri kivu y’Amajyepho nk’uko byakunze kugaragara muri Raporo zitandukanye za MONUSCO.
Mai Mai Nyatura na FDLR bifatwa nk’abana bimpanga batajya basigana, FARDC ikaba nk’umubyeyi wabo ushinzwe kubareberera.
Kuva tariki 8, Mata, 2021 inyeshyamba za FDLR zifatanyije na Mai Mai Nyatura, batangije imirwano ku mugaragaro maze bigarurira ibice bitandukanye byo muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru nka Nyataba, Muheto, Karongi, Butare, Kimoka, Gahongore, Busihe, Mpanamo, Kahira, Kalongi n’ahandi ariko nyuma haza gusubira mu maboko ya Leta.Icyo gihe byavuzwe ko baterwaga inkunga na Joseph kabila wifuzaga kugaruka ku Butegetsi
Ubushuti bwa Mia Mai Nyatura na FDLR bwarushijeho gukomera bishingiye ahanini ku turufu y’amoko n’uRwango bahuriyeho bafitiye abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu Mwaka 2012 hari, abarwanyi ba Mai Mai Nyatura binjijwe mu ngabo za Leta ariko ibyaha bakoraga bikomeza gukorwa. Muri uwo mwaka hari haravutse umutwe wa M23 ukomotse kucyahoze ari NCDP ukaba wari ugizwe ahanini n’abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bari batangije intambara ku butegetsi bwa Joseph Kabila kubera kudashira mu bikorwa amaserano yo kuwa. 23 Werurwe 2009 bavuga ko atubahirijwe ari naho havuye izina “ M23”
Usibye Guterwa inkunga n’abayobozi ba DRCongo ,Nyatura ikorana byahafi na FDLR igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda ndetse iyi mitwe yombi ikaba ihuriye ku Rwango ifitiye abakongomani bo mu Bwoko BW’Abatutsi byatumye Leta ya DRCongo ihitamo kuyikoresha mu Kurwanya M23 igizwe n’abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi kuko isanzwe izi neza ko batajya bajya imbizi.
HATEGEKIMANA CLAUDE