Umuyobozi Mukuru w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yasuye Gen Makenga aho atuye muri Bunagana, ari naho ategurira ibikorwa bya buri munsi byo kuyobora urugamba uyu mutwe uhanganyemo n’ingabo za FARDC.
Muri uru ruzinduko Bertrand Bisimwa yagiriye muri Bunagana, yatemberejwe mu tundi duce twafashwe n’abarwanyi b’uyu mutwe nyuma y’uko agirana ibiganiro na Gen Makenga Sultan, usanzwe ari umugaba mukuru w’Ingabo za ARC (Arme Revolutionnaire Congolaise)
Gusurwa n’abayobozi bakuru ku barwanyi ba M23 bari ku rugamba bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cyo kubatera akanyabuga no kubongera umurava muri uru rugamba bamaze gufatamo igice kinini cya Teritwari ya Rutshuuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambnaga zitandukanye, aherekezwa n’andi ya Majoro Willy Ngoma yishimanye n’abana bo mu gace ka Bukima kiyongeye mutwo M23 igenzura amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambnaga.
Amezi arakabakaba atatu, umutwe wa M23 wigaruriye umujyi nyambukamupaka wa Bunagana. Iki cyafashwe nk’imimenyetso ntakuka kigaragaza ko M23 itandukanye n’indi mitwe iri mu burasirazuba bw’igihugu, kuko byanatumye inzobere za UN zigira Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasiya Congo Inama ko ibyakemura ibi bibazo ari ukwinjiza abarwanyi b’uyu mutwe mu ngabo z’igihugu nk’uko amasezerano ya Addis Ababa yo mu mwaka 2013 yahagaritse imirwano yabivugaga.