Kuri utu wa 23 Kanama 2022, Abarwanyi b’aba Mai Mai bagabye igitero kigamije gusahura icyahoze ariikigo cy’ingabo za MONUSCO mu mujyi wa Butembo baragisahura.
Iki kigo cyatewe n’abarwanyi bikekwa ko ari aba Mai Mai Baraka nicyo giheruka kwirukanwamo abasirikare b’Umuryango w’Abibumnbye, kuri ubu kikaba cyari kirinzwe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ,FARDC.
FARDC yatangaje ko mu barwanyi ba Mai Mai bagabye iki gitero yishemo 2 ifata mpiri abandi barwanyi 4 nyuma y’irasana ryamaze amasaha make.
Umuvugizi wa FARDC mu mujyi wa Butembo Lt Antony Mwalushay yavuze ko aba barwanyi baje kugeraho bakiruka bahunga amasasu batabashije kugera ku gikorwa cyo gusahura cyari cyabazinduye.
Abasirikare ba MONUSCO bari muri iki kigo bimuwe mu cyumweru gishize nyuma y’igitutu cy’abaturage bari bakajije imyigaragambyo ibamagana, ikaba ari n’imyigaragambyo yaguyemo bagenzi babo bagera kuri 3.