Ku wa 20 Kamena 2023 inkongi y’umuriro yibasiye ikicaro gikuru cy’ubutasi mu murwa mukuru Khartoum impande zombi zikaba zitana bamwana kuwaba yagabye ibitero kuri iyo nyubako y’ibiro by’ubutasi mu gihe hari hashyizweho amasaha 72 yo guhagarika imirwano.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Citizen avuga ko ingabo ziyobowe na Abdel Fattah al Burhan, ashinja umutwe witwaje intwaro w’uwahoze amwungirije Mohamed Hamdan Daglo kuba ariwe wagabye ibitero kuri yo nyubako y’ubutasi y’ingabo za Leta.
Amakuru aturuka mu ngabo z’abatabazi avuga ko Drone yateye ibisasu inyubako abarwanyi ba RSF bari bateraniyemo irakongoka ndetse n’icyicaro gikuru cy’ubutasi.
Umuryano mpuzamahanga ushizwe abinjira n’abasohoka watangaje ko abantu barenga miliyoni 2.5 bahunze bakava mu byabo, muri bo abagera ku 550.000 bahungiye mu bihugu by’abaturanyi .
Inkuru dukesha Minisiteri y’ububanyi na mahanga ya Amerika ivuga ko mu murwa mukuru wa Darfur honyine abantu bagera 1100 bishwe.
Ku wa 19 kamena abaterankunga bakusanyije inkunga ingana na miliyari 1.5 $ ya Amerika yo gutera inkunga Sudan ndetse n’ibihugu bituranyi ariko abayiteguye bavugako ari kimwe cya kabiri cy’ibikenewe ugereranyije n’ubwinshi bw’ibyangijwe.
Umuryango w’abibubye uvuga ko abantu miliyoni 25 barenga kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Sudani bakeneye ubufasha ndetse n’umutekano.
Ku munsi w’ejo komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi Filippo Grandi mukiganiro yagiranye na AFP, yasabye ibihugu by’abaturanyi gukomeza gufungura imipaka ku mpunzi z’abanyasudani.
Jessica Umutesi