Umutwe wa FDLR, ukomeje kuba nyirabayazana w’umwaku mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya DR Congo.
Mu byegerenyo byose bimaze igihe bishyirwa hanze n’impuguke za ONU, umutwe wa FDLR wakunze gushyirwa mu majwi kuba nyirabayaza w’Umutekano muke ukomeje kwigaragaza mu burasirazuba bwa DR Congo.
Usibye guhungabanya umutekano w’Abaturage no gusahura imitungo yabo mu bice bya Masisi na Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru, izi raporo za ONU harimo n’iheruka gusohoka muri iki cyumweru ,nti zahwemye kugaragaza imikoranire ya FDLR na Guverinoma ya DR Congo hagamijwe guhungabanya Umutekano w’u Rwanda.
Ni ibintu guverinoma ya DR Congo yashyizemo imbaraga muri iyi minsi ihanganyemo n’umutwe wa M23 ishinja u Rwanda kuwutera inkunga.
FDLR ikingirwa ikibaba M23 akaba ariyo yibasirwa!
Kugeza ubu ariko, nta gitutu Umuryango w’Ababumbye ,Umuryango wa SADC … na kimwe, barashyira ku mutwe wa FDLR by’umwihriko kuwurwanya mu buryo bwa gisirikare nk’uko babigenza iyo bigeze ku mutwe wa M23.
Mu 2013 niko byagenze, koko hari hemejwe ko Umutwe wa M23 ugomba kugabwaho ibitero hanyuma bagakurikizaho FDLR ariko siko byagenze, kuko M23 yonyine ariyo yagabweho ibitero n’ingabo za bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa SADC zifatanyije na MONUSCO n’Ingabo za Leta ya DR Congo FARDC.
Nyuma yo kurwanya M23 igahungira muri Uganda no mu Rwanda, Umutwe wa FDLR wakomeje kwidegembya ndetse ntihagira uwukozaho urutoki nk’uko byari byemejwe n’imiryango mpuzamahanga irangajwe imbere na ONU.
Ni mu gihe Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo, uterwa ahanini n’imitwe nka FDLR na M23 aho buri gihugu gishinja ikindi gutera inkunga umutwe ukirwanya
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ejo kuwa 22 Kamnena 2023 ritanga igisubizo ku bikubiye muri Raporo y’impuguke za ONU iheruka kujya hanze muri iki cyumweru turimo, Guverinoma y’u Rwanda yanenze bikomeye izi mpuguke kuba zidaha agaciro ibimenyetso byatanzwe n’u Rwanda ahubwo zigahitamo kugendera kubyo zahawe na DR Congo, n’abandi bantu basanze ari abanzi barwo barimo n’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.
Kugeza ubu, haribazwa impamvu Umutwe wa M23 izi raporo za ONU zigereka ku Rwanda ariwo ukomeje kotswa igitutu wonyene mu gihe FDLR iri mu mikoranire n’Ubutegetsi bwa Kinshasa bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikomje kwigaramira!
Abasesenguzi mu by’umutekano w’Akarere k’Ibiyaga bigari, bavuga ko mu gihe Imiryango mpuzamahanga N’ibihugu byo mu karere bitarahagurukaira Umutwe wa FDLR ngo biwushyire ku gitutu nk’igishyirwa kuri M23 Umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo uzakomeza kuba nka y’Amabati Habyarimana Juvenal wahoze ayobora u Rwanda mbere ya 1994, yemereye abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com