Umutwe wa M23, uheruka gutangaza ko utazemera ko Abarwanyi bawo, bajjyanwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo ,muri gahunda yo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikomeje kwifuzwa na Guverinoma ya Repubulika Iharnira Demokarasi ya Congo.
Kuwa 22 na 23 Kamena 2023, istinda ry’Ingabo za EAC , MONUSCO, urwego rushinzwe Ubugenzuzi (hoc), basuye ikigo cya Rumangabo ho muri teritwari ya Rutshuru ,mu rwego rwo gusuzuma niba cyyujuje ibisabwa kugirango kibashe kwakira Abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gikorwa cyo kubambura intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Ni nyuma yaho Guverinoma ya DR Congo ikomeje kotsa igitutu Umutwe wa M23 , iwusaba kwemera kujya mu kigo cya Rumangabo ,mu rwego rwo kubahiriza no gukuriza gahunda yashizweho , igamije kwambura abarwanyi b’uyu mutwe intwaro no kubasubiza mu buzima busa.
K’urundi ruhande ariko, Umutwe wa M23 wabiteye utwatsi, uvugako utazemera kujyanwa muri icyo kigo, ahubwo usaba Guverinoma ya DR Congo kubanza kwemera ibiganiro bakagira ibyo bemeranya.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya Gisirikare yagize ati:” Ntabwo tuzemera kujya mu kigo cya Rumangabo kuko twebwe nka M23 ,twamaze kubahiriza ibyo dusabwa byose. Twarekuye uduce twasabwaga kuvamo ndetse dutanga n’agahenge k’imirwano. Nta yandi manaziza bagomba kudushiraho, icyo dutegereje ni Ibiganiro na Guverinoma ya DR Congo nta kindi”
Maj Willy ngoma , Kandi , yakomeje avuga ko mu biganiro byose yaba ibyo Luanda , Nairobi na Bujumbura ahafatiwe ibyo byemezo, Umutwe wa M23 utigeze uhagararirwa, bityo ko utazakomeza kwemera gushyira mu bikorwa imyanzuro iwufatirwa udahari.
Canisius Munyarugero Umuvugizi wungirije wa M23 mubya politiki aganira n’itangazamakuru , yabajijwe n’iba M23 izemera kujya mu kigo cya Rumangabo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwenawe, maze asubiza igira ati: ” ntwabwo M23 Ari amatungo bashorera nk’ajyanywe kw’ibagairo . icyo kigo ntabwo tuzakijyamo.icyo dutegereje ni ibiganiro na Guverinoma byonyine.”
Umutwe wa M23 kandi, uvuga ko hari imitwe myimnshi yitwaje intwaro nka Nyatura CMC, APCLS, Nyatura Abazungu n’iyindi iimo FDLR ikunze kwibasira abaturage ndetse ko ariyo yagakwiye kujyanwa mu kigo cya Rumangabo, nyamara ngo iyi mitwe hafi ya yose isigaye ikorana n’igisirikare cya Leta fardc aho ikomeje guhabwa intwaro n’amasasu kugiango irwanye M23.
M23 ,Ishinja guverinoma ya DR Congo gukorana n’iyi mitwe yose uko yakabaye yazengereje Abanye congo bo mu bwko bw’Abatutsi, mu gihe yagakwiye kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu biganiro bya Nairobi ko itakwemera .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com