Perezida William Ruto uyobora igihugu cya Kenya, yatangaje ko ingabo ze zititeguye kuva k’ubutaka bwa DRC, kuko iki gihugu nta Bushobozi gifite bwo kurindira umutekano abaturage bacyo bo mu burasirazuba, ahubwo yemeje ko azoherezayo n’izindi ngabo kugirango abaturage bo mu burasirazuba bwa congo, bagire amahoro n’umutekano.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye France 24, ubwo yatangaza ga ko ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zititeguye kuva mu butaka bwa Congo, ko ariko nizinaramuka zibuvuyeho, ingabo za Kenya zo zitazigera zihava kugeza igihe iki gihugu kizashobora kugira ubushobozi bwo gucungira umutekano abaturage bacyo.
Yabivuze muri aya magambo ubwo yagiraga ati “ ingabo za Kenya zizaguma mu burasirazuba bwa Congo, kugeza igihe Congo ubwayo izabasha kugira ingabo n’Abapolisi zishobora kurinda abaturage bayo”.
Perezida wa DRC Félix Tshisekedi ntiyishimiye ibikorwa by’ingabo z’akarere, ariko William Ruto we siko abibona kuko avuga ko mu gihe gito ingabo za EAC zimaze k’ubutaka bwa Congo zakoze ibintu byinshi byari byarananiranye.
Yakomeje agira ati: “Mu mezi atandatu ashize, twashoboye gukora ibitarakozwe mu myaka 30. Twigaruriye ibice byose byari byarigariwe na M23, ikindi kandi M23 yaratuje,yahagaritse intambara none ubu itegereje aho bazayerekeza.” yongeye ho ko kugeza ubu abaturage bafite amahoro n’umutekano, kandi ntibakwifuza ko bongera gusubira aho bavuye. ibi byose agargaza ko ari ibikorwa bihambaye bya EAC.
Ibyo byose byakozwe n’ingabo za EAC, kandi byari byarananiye MONUSCO mu myaka irenga 20 imaze muri icyo gihugu. Manda ya EAC ya kabiri izarangira muri Nzeri 2023.
Mu nama ya 21 yabereye i Bujumbura muri Gicurasi, ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC byafashe icyemezo cyo kuvugurura manda y’ingabo z’akarere ka EAC kugeza ku Wa 8 Nzeri 2023.