Muri Bubanza-Cibitoke aha ni mu gihugu cy’u Burundi, abaturage nti bagisinzira kubera kwikanga ngo bagirirwa nabi n’inyeshyamba zakomotse mu gihugu gituranyi cya Congo zarangiza zikinjira mu ishyamba ry’ikibira.
Aba baturage bavuga ko izi nyeshyamba zagiye zinjira ziturutse mu bice bitandukanye kuko zimwe zinjiye ziturutse muri Gihanga, mpanda mu gace ka Kizina hanyuma abandi bakinjira baturutse muri Musigati, ndetse abandi bakaba baraje baturuka mu nkengero z’umugezi wa Mpanda.
Mbere, abaturage bo mu gace ka Buganda na Rugombo ku mupaka wa DRC, bavuze ko babonye abantu bitwaje imbunda bambuka Rusizi. Icyakora nti bamenye abaribo gusa baketse ko ari inyeshyamba za RED Tabara, umutwe witwaje intwaro w’Abarundi washingiwe muri Kivu y’amajyepfo.
Aba baturage bo muri Musigati bahise babimenyesha ubuyobozi.
Icyo gihe abasirikare n’abapolisi bahise babakurikira izo nyeshyamba ariko zihita zinjira mu kibira birangira batazibonye.
Nyuma y’ibi imbonerakure nazo ngo zahise zisabwa gufatanya n’Abasirikare kurinda umutekano w’abaturage.
Kuva mu 2015, inyeshyamba zikomoka muri DRC,zazaga zerekeza mu ishyamba ry’ikibira.