Inyeshyamba za ADF zongeye kugaba igitero kuri uyu wa 26 Kamena gihitana abarenga 7 ndetse zitwika amazu arenga 30
Iki gitero cyagabwe, mu gace ka Manya, mu birometero 15 uvuye i Mambasa-Centre (Ituri). Nk’uko amakuru abitangaza. Abatuye bo mu mujyi wa Manya, batunguwe n’igitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Amakuru aturuka muri kariya gace, avuga ko inyeshyamba zaje zitwaje imbunda batangira kurasa mu baturage bica bamwe abandi ba bafata bugwate, batwika amazu 30 na moto 10 n’imodoka 2 z’itwara imizigo.
Amakuru avuga ko abantu bagera ku 10 icumi bafashwe bugwate n’inyeshyamba za ADF zagabye igitero muri kariya gace.
Amasezerano y’imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burenganzira bwa muntu (CRDH) avuga ko imidugudu itandatu, irimo Andikoikoi, Kartum, Bengasoli, Tokoleko na Manya, barimo gushakirwa ubutabazi bw’ibanze nyuma y’iki gitero.
Imiryango myinshi yerekeje Makoto, ariko abandi baracyazerera mu mihanda ya Mambasa-Centre kuko batarabona ubutabazi.
Jessica Umutesi