Amashyaka 37 n’imiryango ya sosiyete sivile bategerejwe mu nama y’umushikirano, izabahuza na Perezida Tshisekedi i Kinshasa
Hashize ibyumweru bitatu havugwa umwiherero hagati y’abarwanya Leta y’uRwanda na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iyi nama ikaba yaratumiwemo amashyaka abarirwa mu mahuririo akurikira:
Ihuriro ry’abarwanya leta y’uRwanda RBB (Rwanda build builders), ihuriro ALL FOR RWANDA dusangamo amashyaka ya (FDLR, FDU-INKINGI na JAMBO ASBL) ndetse n’ihuriro PRCG (Platform Rwandan’s common good) riyobowe na Dr.Charles Kambanda. iri huriro rikaba ririmo amashyaka ya RNC, PS IMBERAKURI, CNRD/FLN n’andi menshi.
Ibikorwa byo gutegura iyi nama bikaba byarashinzwe Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu karere Bwana Mbusa Nyamwisi. Benshi mu bazitabira iyi nama bishyuriwe amatike na Leta ya Congo Kinshasa, ndetse bakazajya barara mu mahoteli y’ubuntu. (Xanax)
Abenshi mu barwanya Leta y’u Rwanda babona aya mahirwe ariyo ya nyuma baba babony, yo kubona igihugu cyemera gukura agahu ku nnyo kigashyigikira abarwanya Leta y’u Rwanda, barimo FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda. Ikindi kandi abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bafite amatsiko ndetse n’ubwuzu bwo kumva icyo Perezida wa Congo azabahishurira ndetse n’umuti azavugutira ibibazo byabo byo gutaha mu Rwanda.
Kubwa Padiri Nahimana we siko abibona, asanga Leta ya Kinshasa yaragombaga kwegera Guverinoma ikorera mu buhungiro akaba ariyo ihuriza hamwe ayo mashyaka, kuko biri mu nshingano zayo. Nahimana akaba asanga iyi nama nta musaruro izatanga.
Abasesnguzi mu bya politiki basanga iyi nama nta kintu kizima kizavamo, ahubwo Perezida Tshisekedi arigukinisha abarwanya Leta y’uRwanda akazungu narara! kugirango yereke uRwanda ko nawe afite imbwa ashobora kurekura zikaza kurwonera.
Abasesenguzi kandi basanga iyi mitwe ubwayo yifitemo akavuyo ku buryo atari abantu wahuriza hamwe ngo bagire igitekerezo kimwe kuko si ubwa mbere bene ayo mahuriro asenyutse, uhereye kuri za FDCR-UBUMWE, MRCD-UBUMWE n’yandi menshi.
Uwineza Adeline
Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira abantu barwana.Bakitwaza ko yashyigikiye intambara z’abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ibyerekana,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18.Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu ntibarwanye,ahubwo bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga “umuntu wese umena amaraso y’undi”.