Muminsi mike ishize Abarwanyi bo mu itsinda rya Wagner bari bigaruriye imijyi 2, y’Uburusiya, harimo uwitwa Rostov-on-Don, ufatwa nk’icyicaro gikuru cy’ibikorwa bya gisirikari by’Uburusiya mu ntambara barimo n’igihugu cya Ukraine.
Bagifata iyo mijyi , umukuru w’itsinda rya Wagner, Yevgeny Prigozhin, yari yatangaje ko bifuza kwinjira mu murwa mukuru, Moscou, bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putine.
Nyuma yo kumva iyi ntego Prezida w’Uburusiya, yahise afata uyu mugabo nk’umuhemu, asaba ko bamufata bakamushyikiriza ubutabera.
Icyakora nyuma y’amasaha make Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu Burusiya, rwatangaje ko ko bahagaritse iperereza kuri Yevgeny Prigozhin n’abarwanyi b’abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner.
Itangazo ryasohowe n’uru rwego ryagaragaye mu bitangazamakuru byo mu Burusiya, ryavuze ko abagize uruhare muri uko kwigomeka bahagaritse ibikorwa bigamije gukora icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi.
Kudakurikirana abo barwanyi mu butabera ni kimwe mu byemeranyijweho nyuma y’uko kwigomeka bihagarara.
Nyuma yo guhagarika iri perereza Perezida Vradimir Poutine yahumurije abaturage be abamenyeshya ko ikibazo cyari cyavutse cyacyemuwe, abasaba gukomera no gukomeza imirimo yabo ntibagire ubwoba.
Nyuma y’ibi byose Perezida wa Belarus Aleksandr Lukashenko, yatangaje ko yamaze guha ubuhungiro uyu mukuru w’wa Wagner nyuma yo kuganira nawe.
Uyu mu Perezida yavuze ko agomba guhuza uyu muyobozi na Perezida Putin, ndetse agaragaza ko umuyobozi wa Wagnner ubu ari mu gihugu cye ndetse ari kumwe n’abajenerali be.
Yavuze ko yagiranye ikiganiro naewe kuburyo burambuye, ndetse avuga ko uyu mugabo w’intwari ashobora kuba yaratekereje gukora ibyo yakoze nyuma yo kugira umujinya yari nyatewe n’umuyobozi w’ingabo wo mu Burusiya, ndetse icyo gihe bikaba bivugwa ko Wagner yarashweho ibisasu byinshi n’ingabo z’Uburusiya ndetse hagapfa abasirikare benshi bo muri Wagner.
Aha niho havuye amagambo yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko amabanga ya Wagner yose yashyizwe hanze.