Imyanzuro y’ibyavuye nama karundura yateguwe na FARDC igahuza FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba isanzwe ibafasha kurwanya M23 yasojwe hafashwe umwanzuro wo gusubiza M23 muri Sabyinyo , yatahuwe.
Iyi nama yabereye I Nyanzare yari yatumijwe ku itegeko rya Lt Gen Tshiwewe, yitabirwa na Jenerali Karume, Jenerali Kabido, Jenerali Domi hamwe na Jenerali Bigabo ni inama yayobowe na Col Niyibizi uri gukorera muri Kivu y’amajyaruguru.
Muri iyi nama yahuje imitwe y’inyeshyamba irenga 5 hafatiwemo imyanzuro yemeza ko kuwa 15 Nyakanga 2013 bagomba kuba bamaze kwisubiza uduce twose M23 yari yarigaruriye ndetse gbakagaba ibitero bikomeye mu duce izi nyeshyamba ziherereyemo, hanyuma zisubizwe muri Sabyinyo.
Ibi kandi byatangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko Col Niyibizi wari uyoboye iyi nma yabibwiye abari bitabiriye iyi nama, avuga ko batangiye kugaba ibitero mu bice bitandukanye, birimo, Kitagoma, Kinyandonyi na Giseguro, uyu muKoroneri kandi yatangaje ko ibice bya Kiwanja, Rutshuru ndetse na Jomba bitarenze kuwa 15 Nyakanga hagomba kuba hari mu maboko ya FPPna RUD Urunana,bihishwe inyuma na FARDC.
Ibi ngo bazxabikora mu rwego rwo kwereka amahanga ko M23 ihanganye n’indi mitwe y’inyeshyamba, ndetse binagaragare ko FARDC itigeze igera muri iyo mirwano.
Yanababwiye ko FPPna RUD urunan a batangiye gushakisha abandi basirikare hirya no hino, ndetse no mu nkambi ziherereye muri Uganda, abasaba ko nabo bagerageza kubikora.
Iyi mitwe ya CMC ya Domi,CMC ya Bigabo, FDLR, hamwe na Mai Mai Kabido bose biyemeje ko M23 bazayisubiza aho yavuye nk’uko babyivugira, ndetse biyemeje ko iriya Taliki itagomba gusiga batarabikora.
byinshi kuri iyi nkuru wabisanga hano:https://youtu.be/AgjvWr9CAfE
Nibagerageze