Habaye impinduka ku nama y’Abarwanya Leta y’u Rwanda bifatanyije na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagombaga kubera i Kinshasa mu murwa mukuru w’iki gihugu kuri uyu wa 3 Nyakanga 2023.
Muri iyi nama Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC n’undi mukuru w’Igihugu utaramenyekana, bari mu bashyitsi bakomeye bagombaga kwitabira iyo nama y’abarwanya Leta y’u Rwanda, ariko byarangiye yimuriwe ku yindi tariki itaramenyekana.
Nk’uko amakuru abivuga abari kwitabira iyo nama ni abarwanya Leta ya Perezida Paul Kagame, w’u Rwanda bo hirya no hino ku Isi bibumbiye mu rugaga bita ko “ruharanira ineza y’Abanyarwanda”.
Umuvugizi w’uru rugaga, Dr Charles Kambanda, yavuze ko habaye kidobya yatumye iriya nama itaba, ari inama yahurije abakuru b’ibihugu by’akarere i Luanda muri Angola, tariki 27/06/2023.
Aho yagize ati: “ibibazo byatumye hasubikwa iyo nama yabo byavutse bitewe n’inama abakuru b’ibihugu bakoreye muri Angola.”
Uyu mugabo yavuze ko mu bagombaga kwitabira inama yabo harimo Perezida Tshisekedi n’undi mu Perezida atatangaje amazina, gusa kuba aba bombi batabashije kuboneka bituma bahitamo gusubika inama yabo.
Yagize ati: “Perezida wa Congo n’undi mu Perezida twari dufitiye icyizere cy’uko azaba ari muri iyo nama yacu bose ntabwo bashoboye kuza muri iyi nama.”
Dr Kambanda yavuze ko mu mpamvu zatumye Tshisekedi ataboneka, ari uko mu mpera z’iki cyumweru agomba guhurira mu yindi nama n’abarimo ba Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, João Lourenço wa Angola na Hage Geingob wa Namibie yiga ku bibazo bya Congo.
Nyuma y’uko Tshisekedi na mugenzi we badashoboye kuboneka, Abarwanya Leta y’ u Rwanda batekereje ibintu bitatu byakorwa:
1 Kuba bakora inama yabo bariya ba Perezida bombi badahari; gusa basanga “mu buryo bwa Politiki byaba atari byiza.”
- “Twaravuze tuti ’byaba byiza bose baramutse bahari’. Urabona iyo abakuru b’ibihugu bahari cyangwa Umukuru w’Igihugu ahari, hari benshi baba bahari nk’itangazamakuru.”
“Rero twaravuze tuti ’aho kujya gukorera inama hariya kandi badahari Icyiza nuko twarindira bakazabineka.”
3.Mu yandi mahitamo harimo ugutegerereza Tshisekedi i Kinshasa kugeza ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha ubwo azaba yavuye mu nama afitanye na bagenzi be, gusa na byo biza kugorana bijyanye no kuba byafata igihe kirekire kandi abagombaga kwitabira inama bafite gahunda zitandukanye.
Dr Kambanda avuga ko we na bagenzi be banapanze kuba baba bavuye muri Congo hanyuma bakazahagaruka ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha kugira ngo bakore inama ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, na byo baza gusanga bivunanye.
4.Yavuze ko amahitamo ya nyuma bagize ari ayo gusubika inama, hanyuma bakazayisubukura ikindi gihe ubwo Tshisekedi na mugenzi we bazaba bamaze kuboneka.
Ikindi ni uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwe niwe wemeye guha bariya barwanya Leta y’u Rwanda indege yo kubazana muri RDC ndetse n’aho gukorera inama hatekanye.
Umukuru w’Igihugu cya DRC Tshisekedi yigeze gutangaza ko ashyigikiye umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, yakunze kugaragaza nk’umwanzi ruharwa, igihugu cye gifite.
Abasesenguzi mu bya Politique bavuga ko isubikwa ry’iyi nama bishobora kuba ari agakino ka Politike. Ko ahubwo ishobora kuba iri kuba, ibi bikaba byatangajwe mu rwego rwo kujijisha. Cyane ko iyi nama yari iteganijwe kuba mu buryo bw’ibanga ariko bikarangira amakuru amenyekanye mbere y’uko iba.