Ikiciro cya 4 cy’ibitero bihuriweho n’Ingabo za Uganda UPDF n’iza DR Congo FARDC kigiye gutangira nyuma ubutumwa ingabo z’Ibihugu byombi bihuriyeho bwongerewe amezi abiri.
Ibi bitero bigamije guhashya ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri .
Amakuru agera kuri Rwandatribune, avuga ko iki kemezo cyafashwe n’Abayobozi b’Ingabo ku mpande zombi kuwa 26 Kanama 2022 ,mu nama yamaze Iminsi ibiri yabereye muri karere ka Kaboreko muri Uganda yari igamije gusuzuma uko ikiciro cya Gatatu k’ibi bitero cyagenze no gutegura icya Kane.
Mu isuzumwa ryakozwe Gen Maj Camille Bombele Luhola wa FARDC akaba n’Umuhuzabikorwa w’Ibi bitero bihuriweho yatangaje ko ibitero bihuriweho na FARDC na UPDF byasenye ibirindiro bikomeye bya ADF muri Kivu y’Amajyaruguru , ndetse binashegesha bikomeye imitwe yose yitwaje Intwaro ikorera mu gace ka Beni gaherereye muri Kivu Amajyaruguru, no mu gace ka Irumu gaherereye mu Ntara ya Ituri byumwihariko ngo bikaba byaribasiye umutwe wa ADF.
Mu ntangiriro z’ibi bitero ,Kuwa 1 Kamena 2021, abasirikare bagera ku 1700 ba UPDF binjiye ku butaka bwa DR Congo muri Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo gufatanya na FARDC kugirango bagabe ibitero bihuriweho bigamije guhashya umutwe wa ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro muri Teritwari ya Beni ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri teritwari ya Irumu ho mu Ntara ya Ituri.
Hategekimana Claude