Igihugu cya Afurika y’Epho, kiravugwaho kuba kiri gukoranira hafi na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri gahunda igamije ubufatanye bwo guhangana n’Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ingabo z’iki gihugu FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epho Madame Ruth Modise , yageze i Kinshasa, aho yakiriwe na Samy Adubango Minisitiri w’Ingabo wungirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku kibuga cy’indege cya Njili.
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga urugendo rwa Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo muri Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rugamije kwigira hamwe n’Ubuyobozi bukuru bwa FARDC, gushimangira ubufatanye mubya gisirikare bumaze igihe n’uko bwarushaho gutezwa imbere.
Biteganyijwe ko Minisiri wungirije w’Ingabo za FARDC araza kugirana ibiganiro birambuyeNa Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’epfo kuri iyi ngingo, hanyuma agahita ajya kubonana na Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisiriri w’Ingabo za FARDC ,aho bari bugirane ibiganiro biri buze kubera ku ishuri rikuru ra gisirikare riherereye muri komine ya Gombe i Kinshasa.
Umwe mu bakurikiranira hafi gahunda za minisitiri y’Ingabo za FARDC utashetse ko amazina ye ajya hanze ku mpamvu z’umutekano we , yabwiye Rwandatibune.com ko hari gahunda yihariye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Thsisekedi, bufitanye n’igihugu cya Afurika y’Epfo igamije guhashya Umutwe wa M23 .
Iyi mboni ya Rwanda Tribune, ikomeza ivuga ko urugendo rwa Ruth Modise Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epho i Kinshasa, rugamije guhura n’Ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC bakanoza uwo mugambi ushobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere.
Yagize ati:” Hari gahunda yihariye FARDC ifitanye n’Igisirikare cya Afurika y’Epfo igamije kurwanya Umutwe wa M23. Nicyo cyazanye Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epho i Kinshasa kugirango uwo mugambi unozwe neza.”
Général Adjanga Masambi Christophe Umuyobizi ushinzwe amasomo ya gisirikare n’imiyoborere muri Minisiteri y’Ingabo za Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Min Ruth Modise yaje muri DR congo ,mu rwego rwo gushimangira no kwigira hamwe ubufatanye mu byasirikare, cyane cyane muri ibi bihe hari ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo .
Ati:”Tugiye kugirana ibiganiro na Min w’Ingabo za Afurika y’Epho bitwe n’uko iki gihugu ari umufatanyabikorwa wacu wimena mubya gisirikare n’umutekano.”
Yakomeje agira ati: Tugiye kurebera hamwe icyo Afurika y’Epho igomba kudufasha mubya gisirikare cyane cyane muri ibi bihe duhanganye n’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba . Afurika y’Epfo n’igihugu cy’ingenzi kuri twe byumwihariko kubijyanye n’igisirikare.”
Ibi bibaye , mu gihe ibihugu bya SADC bitavuga rumwe ku birebana no kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo ,mu rwego rwo hugosha amakimbirane hagati y’Umutwe wa M23 na Kinshasa.
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Afurika y’Epfo yamaze kumvikana na DR Congo kuyifasha urugamba ihanganyemo na M23, n’ubwo ibindi bihugu bya SADC byakomeza kubigendamo biguru ntege.
Si ubwambere kuko mu 2013 , Afurika y’Epfo, nabwo yafashije DR Congo kuhashya umutwe wa M23 ,biza kurangira abarwanyi bawo bahungiye mu Rwanda abandi muri Uganda.
K’urundi ruhande ariko, Umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko witeguye guhangana n’ingabo z’Abanyamahanga aho zizaturuka hose, ziza muri DR Congo zifite umugambi wo kuwugabaho ibitero.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com