Mu karere ka Ngoma abaturage bo mu murenge wa Mutenderi barasaba Leta kugerageza gutwikira ruhurura imaze igihe igwamo abantu, ndetse hakaba hari n’uwahaburiye ubuzima, mugihe ubuyobozi bwo butabikozwa.
Ubuyobozi bwo butangaza ko buri muturage agomba gutwikira imbere y’iwe akahashyira ikiraro agomba kwambukiraho, ibintu bitakiriwe neza n’abaturage.
Iyi Ruhurura iri hagati y’Akagari ka Karwema n’aka Mutenderi, inyuramo amazi y’imvura aturuka mu Midugudu ya Kibaya agakomeza mu Mudugu wa Musenyi.
Mu kigganiro n’itangazamakuru,umuturage witwa Vestine Mukantama avuga ko aherutse kugwamo ari kwahira ubwatsi bw’amatungo, kimwe na bagenzi be bo muri utu Tugari bagasaba ko yapfundikirwa ntikomeze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mukantama Vestine ati “Naramanutse ndangije ndi kwahira ibyatsi by’inka mpita nikubitamo ivi riracika.”
Mugenzi we yunzemo ati “Hari igihe umuntu yagenda akayoberamo, ari nk’umwana akavunagurika. None se nk’uyu yagiye kugwamo ari ubundi butore.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Ngenda Mathias yavuze ko aba baturage babangamiwe n’iyi ruhurura, ari bo bakwiye gufata iya mbere bakicyemurira ikibazo.
Yagize ati “Usibye uriya uvuga ibyo n’ubunebwe bwe, buri muntu afite uburenganzira bwo gushyiraho akararo ke yakwambukiraho. Naho ruhurura ubwayo irubakiye.”
Uyu muyobozi ari kuvuga ibi mu gihe abaturage bahangayikishijwe no kuba iyi ruhurura ishobora kuba yatwara ubuzima bw’abana babo, ndetse n’abandi bavuga ko kuba hadapfundikiye bishobora kuba imvano y’impanuka za hato nahato.