Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29, kuwa 4 Nyakanga 2023, Abanya Rubavu bo batahaga umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, wuzuye utwaye Miliyari 18Rwf.
Ni umudugudu uherereye mu Murenge wa Rugerero, ufite ibikorwa remezo bitandukanye birimo, ibibuga by’umupira, agakiriro, ivuriro, urugo mboneza mikuriro rw’abana n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edourad Ngirente yatashye uyu mudugudu w’icyitegrerezo, yihanganishije abaturage bo muri aka gace baherutse guhura n’ibiza abasaba gusigasira ibikorwa remezo bahawe na leta ndetse bakitabira kujyana abana ku Ishuri.
Uyu mudugudu wa Muhira watujwemo imiryango 120 irimo n’abahuye n’ibiza biherutse kwibasira Akarere ka Rubavu bitewe n’umugezi wa Sebeya.
Muri uyu mudugudu hororewemo n’inkoko ibihumbi 7200. Akarere ka Rubavu kasabwe kwita ku bikorwa nk’ibi by’ubworozi bikajya bizanira inyungu abaturage mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.
Akarere ka Rubavu gashima iterambere kagezeho biturutse ku miyoborere myiza, irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Muri aka karere 93% by’abaturage bagerwaho n’amazi meza mu gihe 71% ari bo bamaze kugerwaho n’amashanyarazi
Jessica Umutesi