Ku itariki ya 2 Nyakanga 2023 umutwe wa M23, watangaje ko wafashe abarwanyi bo mu ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba rya Wazalendo, barimo 9 bo muri FDLR, nu 1 wo muri Nyatura.
Aba barwanyi bafatiwe mu mirwano imaze iminsi zihuza umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryitwa Wazalendo,rigizwe n’imitwe y’inyeshyamba myinshi ibarizwa mu burasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo gufatwa mpiri kw’izi nyeshyamba, umwe mu bayobozi ba M23 yagaragaje aba basireikare banitangarije aho bakomoka n’aho bafatiwe. Aba bose bagaragaje ko bafatiwe mu duce dutandukanye nko muri Gurupoma ya Tongo, muri zone ya Masisi na Binza.
Aba bagaragajwe na Col NZENZE Imani John, umwe mu basirikare bakuru b’uyu mutwe by’umwihariko akaba ayoboye umutwe w’abarwanyi badasanzwe bo mu itsinda ry’intare za Sarambwe.
Aganira n’umunyamakuru wa Rwandatribune wari uri aho byabereye, Komanda Colonel Nzenze Imani Jonh wa M23 usanzwe urangwa n’amagambo make, yavuze ko nta byinshi afite byo kuvuga,ko igikorwa cyo kuba izo nyeshyamba zatawe muri yombi kigaragarira buri wese.
Col Nzenze abajijwe byinshi kuri izi fungwa yasubije ko ntabyo afite byo kuvuga, ko byinshi ba nyiri ubwite bari bubyivugire:
Imyirondoro y’izi nyeshyamba za FDLR na NYATURA zafatiwe ku rugamba ni iyi:
1.FDLR IHIMBAZWE GRESHOM
Se:SEBAREMA Jonasi
Nyina: Nyirabavakure
Yavukiye mu ntara y’Iburengerazuba, akarere ka Rubavu,Umurenge wa Busasamana,akagari ka
Bugeshi,umudugudu wa Rwamigenga.Ni ingaragu
2.FDLR HAKIZIMANA GATETE
Se:ISHIMWE ILDEPHONSE
Nyina:MBABAZI MUTONI
Yavukiye mu Byangabo,mu karere ka Musanze.ni Ingaragu
3.FDLR Asouman Bosco
Yavukiye mu Rwanda,akurira muri Congo afiteyo abagore babiri n’abana 9.
4.Premier sergent TWAGIRAMUNGU Alphonse,commendement FOCA
Se: NSABIMANA Samuel
Nyina:NYIRAMASABO Speciose
Yavukiye muri prefegitura Gikongoro,komine Mudasomwa secteur Tare ya 1.Afite umugore n’abana
bane.
5.Soldant NYAMUJUGUNYA Daniel/EX FAR
Se:MATAYO MAKAKA
Nyina:NYIRAMANZI ZILPA
Yavukiye mu karere ka Rutsiro,Umurenge wa Boneza akagari ka Remera umudugudugu wa Bigabiro.Afite
umugore n’abana
5.FDLR Soldant REMBERE HABUMUGISHA
Se: NIRAGIRE SIMONI
Nyina:NYIRAMBABAZI
Avuka I Gisenyi,ni ingaragu
6.NYATURA/Solda MUBIKO
Se:RUHAYIZA KIDOGO
Nyina :Speransiya Mahoro
Avuga ko avuka muri Congo ariko ababyeyi be bakaba bavuka mu Rwanda.Ni umurwanyi wo mu mutwe
wa NYATURA
- FDLR Solda BAO MOISE
Se:SEMIDUGARARO BAHATI
Nyina:UWIMANA NYIRAMIGISHA
Yavukiye mu Byahi mu karere ka RUBAVU
8.FDLR Solda UWAMUNGU MANIRIHO
Se:NTABAHORANA Daniel
Nyina:YULIYANA Julienne
Avuka mu ntara y’Iburengerazuba,akarere ka Rubavu Umurenge wa Kanama
9.FDLR Solda NDAYAMBAJE Theoneste
Se:NKUNDIBIZA Enoki
Nyina:NYIRARWIMO Tereza
Avuka I Nyagahinika mu murengewa Kayove
- FDLR Solda HAKIZIMANA RUKUNDO
Se:NKUNDIBIZA Enoki
Nyina:NYIRARWIMO Tereza
Avuka I Nyagahinika mu murenge wa Kayove
Iyo ni imyirondoro n’inkomoko y’inyeshyamba zafatiwe mu mirwano yua M23 na Wazalendo.
Kurikira byinshi kuri iyi nkuru aha :https://youtu.be/CIZu2QrgO5Y