Umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’indi mitwe izwi nka Nyatura yibumbiye mu kiswe wa Zalendo muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye muri teritwari ya Masisi , avuga ko hashize iminsi igera kuri ine Abarwanyi ba M23 bahanganye bikomeye n’imitwe yishyize hamwe ariyo FDLR, CMC Nyatura, APCLS, Nyatura Abazungu mu byaro bitandukanye biherereye muri Cheferi ya Bashali ho muri teritwari ya Masisi n’igice kimwe cyo muri Bwito muri Rutshuru.
Iyi mirwano yakomeje gufata indi ntera guhera ejo kuwa 6 Nyakanga 2023, aho yakomereje mu nkengero z’ibyaro biherereye i Nyamitaba muri Gurupoma ya Bashali Kaembe ho muri teritwari ya Masisi.
Ni imirwano ikomeye yabereye muri utwo duce ku munsi wejo, aho Abarwanyi ba M23 bakomeje guhangana n’imitwe ifashwa na FARDC a Nyatura APCLS Nyatura Abazungu ifatanyije na FDLR.
Iyi mirwano kandi, ikomeje kuyogoza Ibyaro hafi ya byose biri mu nkengero za Kirolirwe, by’umwihariko mu gace ka Kausa Nyamitaba, Nyakariba na Kanzenze .
Telesphore Mitondeke Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri ako gace avuga ko “bitumvikana ukuntu Ingabo za Leta FARDC zikomeje kurebera imirwano ihanaganishije M23 na “Wazalendo” aho kuyitera ingabo mu bitugu ngo kuko bigaragara ko izi nyeshyamba zitapfa gushobora Abarwanyi ba M23.”
Telesphore Mitondeke, yakomeje avuga ko FARDC ikomeje kwishyingikiriza umwanzuro uyisaba gutanga agahenge k’Imirwano ,nyamara ngo Umutwe wa M23 wo urimo urabyungukiramo ndetse ko ibyo kwishingikiriza agahange kwa FADRC bitazabuza M23 gukomeza imirwano.
Yongeye ho ko aho kugirango M23 isubire muri Sabyinyo, ahubwo yongeye kwigarurira ibindi bice muri Masisi na Rutshuru asaba FADRC gutanziza imirwano yeruye kuri M23.
Twibutse ko iyi minrwano ihanganishije M23 na FDLR ifatanyije n’imitwe ya Nyatura muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, yatangiye gufata indi ntera guhera tariki ya 1 Nyakanga 2023 ititaye ku myanzuro igamije gutanga agahenge k’imirwano.
Ni imirwano yafatiwemo Abarwanyi bagera ku icyenda bo mu mutwe wa FDLN n’undi umwe wo mu mutwe wa Nyatura ubu bari mu maboko ya M23 kuva kuwa 2 Nyakanga 2023.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com