Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watanze gasopo ndetse wihanangiriza Leta ya Congo ko niba badashyize ibintu mu buryo uko byakagenze, bagahitamo intambara bazayibona kugeza bayinubye.
Ibi umuyobozi wa M23 umutwe wa Gisirikare yabitangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Wigenga Kakure Jhon akamubaza niba biteguye koko kujya mu kigo cya Rumangabo, ndetse n’icyo bashobora gukora igihe baba batatswe n’ingabo za Leta icyo bashobora gukora Jenerali Makenga yasubije ko bagerageje gutanga amahoro kuko babonaga ariyo akenewe, ariko yemeza ko uzishora akabagabaho igitero azahura n’uruva gusenya.
Yakomeje atangaza ko igihe cyose Ingabo za Leta ya Congo cyangwa abafatanya bikorwa bazo baba bibashotoye, intambara izarota, ashimangira kandi ko ibyo gushyirwa mu nkambi bimaze igihe bivugwa n’ubuyobozi bwa Tshisekedi bitareba uyu mutwe.
Ibi bibaye mu gihe Makenga n’abasirikare be bakuru bakambitse mu mashyamba ya Jomba muri Rutshuru. Ni mu gihe igisirikare cya Congo kiri kwisuganya mu buryo bukomeye, aho bivugwa ko mu minsi ya vuba hari igitero simusiga giteganyijwe kizagabwa kuri uyu mutwe.
Gusa ngo Hari amakuru avuga ko abarwanyi ba FDLR basigaye bakorana n’Ingabo za Congo bakomeje kwegera ibirindiro bya M23 mu gice kitagomba kubamo abarwanyi cyagenewe Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.
Ni mu gihe FDLR ikomeje gushinjwa gukorana na FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23.
Gen Makenga yatangarije abanyamakuru ko amagambo Guverinoma ya Congo imaze igihe ivuga ajyanye no kwambura intwaro abarwanyi be no kubashyira ahantu hamwe mu nkambi, ari ukuyobya uburari kuko hari ibyo leta ya Tshisekedi yirengagiza.
Gen Makenga ubwo yaganiraga n’umunyamakuru
Yatanze urugero ku Nama y’Abakuru b’Ibihugu bo muri EAC yabaye muri Gashyantare, avuga ko ibireba M23 yabikoze, ariko Guverinoma ya Congo yo ibirenza amaso.
Yagize Ati “Ibyo ni uguhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23 ndetse n’ibiganiro hagati ya Guverinoma na M23. Mu cyubahiro tugomba abakuru b’ibihugu twarabikoze, ibyo byose M23 yasabwaga yarabikoze mu gihe itegereje ibiganiro aho tuzaganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane. Icyo nakubwira ni uko ibyo byo gushyirwa mu nkambi byo ntabwo bitureba na gato.”
Umusirikare wa M23 witwa Lt Col Alfred Musubao Muriro aherutse kugaragara mu mashusho ya Kivu Press Agency ko abwira abasirikare be ko bagomba kuba maso kuko abarwanyi ba FDLR bakomeje kubasatira.
Akomeza avuga ko “umwanzi nta mbaraga afite, naza mukubite.” Yongeraho ati “Twiteguye kurwana intambara, ntabwo ari ukuyikunda ariko nibadutera mu birindiro byacu, nta bindi, tuzakora ibishoboka byose mu kwirwanaho.”
Lt Col Muriro yavuze ko bakomeje gusaba Leta ko baganira ku bibazo bihari bakabibonera umuti mu mahoro, ariko bisa n’aho urundi ruhande icyo rushaka ari intambara gusa.
Ku rundi ruhande Guverinoma ya Congo ivuga ko yiteguye kurwanya M23 mu buryo bwose, ku buryo yigarurira ibice byose uyu mutwe wari warafashe. Makenga yavuze ko niba Congo ishaka amahoro, nabo bazayakurikiza, ariko niba ishaka intambara, nta kintu kizayibuza kubaho.
Ati “ M23 irahari, mu gihe bazaba barangije imikino yabo, M23 izafata inshingano zayo. Ni ibyo. Turi abanyamahoro, dushaka amahoro, ibyo bashaka ni byo tuzakora, niba bashaka amahoro, twembi tuzaharanira amahoro, niba bashaka intambara, ubwo tuzarwana.”
Yakomeje avuga ati” Twashatse amahoro bo bategura intambara, icyo tubemereye icyo bashaka bazakibona kugeza batangiye