Mubihe bitandukanye hirya no hino muri Afurika, ba Nyamweru bakunze kwibasirwa na ba rushimunsi batandukanye, bitewe n’uko bamwe bizera ga ko bimwe mubice by’imibiri yabo bishobora gutera ishaba cyangwa se amahirwe. Ibi nibyo byabaye no ku mwana wo muri Madagascar washimuswe bigateza imyigaragambyo yaguyemo abarenga 19.
Iyi myigaragambyo yadutse ubwo abantu batari bake bo mu mujyi wa Ikongo ubarizwa mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Madagascar birohaga mu mihanda berekeza kuri Stasiyo ya Jandarumoli kugirango bigabize abakekwaho gushimuta umwana w’umunyamweru.
Nku’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP ngo abantu bagera kuri 500 bitwaje imihoro bivugwa ko bagerageje kwinjira ku ngufu muri stasiyo y’abajandarume ifungiwemo bane bacyekwaho ubwo bushimusi, Abajandarume bahise batangira kurasa muri icyo kivunge, abantu batari munsi ya 19 bahasiga ubuzima naho abandi 21 barakomereka, harimo n’abakomeretse bikomeye.
Ubuyobozi bw’abajandarume (urwego rukora nka polisi) bwavuze ko abakomerekeye muri ibyo byabaye kuri uyu wa mbere barimo kuvurirwa ku bitaro byo muri uriya mujyi.
Umukuru w’abajandarume, Andry Rakotondrazaka, yashyigikiye ibikorwa by’abo bajandarume, avuga ko bitabaye nyuma yuko bari bagerageje kwirinda ubushyamirane.
Gusa ibyabaye kuri uwo mwana washimuswe ntibiramenyekana, nyamara abategetsi bakariya gace bavuze ko nyina w’uwo mwana yishwe n’aba bajura bari baje gushimuta uyu mwana.
Umuhoza Yves