Uko iterambere ryiyongera ninako ikoranabuhanga rikataza, mu ngeri zitandukanye, ubu iki gezweho ni ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi, nyamara kugira ngo ikinyabiziga cyawe ugikoreshe wizeye umutekano wacyo, kandi utikanga ibibazo bya hato nahato gishyikirize Garage Medecar Ltd muganga w’ibinyabiziga wizewe.
Iri garaje riherereye mu mujyi wa Gisenyi rimaze guca agahigo mu karere k’ibiyaga bigari, mugukoresha ikorana buhanga no gutanga Serivise nziza kubarigana, ndetse n’abaryiyambaza bose aho baherereye hose.
Urugwiro wakiranwa ukinjira muri iri garaje bihita biguha isura y’ibihakorerwa dore ko iyo uhazanye imodoka yawe , imirimo yawe idahagarikwa n’uko iri gukorwa, kuko bateguye imodokari yo kugufasha kurangiza imirimo yawe ntakibazo kibayeho.
Iyo uzanye ikinyabiziga cyawe barakwakira bakakuganiriza kandi washaka no kuba ukora ubushakkashatsi bakabigufashamo
Iri garaje rifite abakozi b’inzobere kandi b’intararibonye kuburyo iyo ujyanye yo ikinyabiziga cyawe uba wizeye umutekano wacyo 100% ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko babonye muganga wizewe w’ibinyabiziga byabo.
Bagize bati” Iyo umuntu yarwaye yerekeza kwa Muganga kugirango bamurebere icyo arwaye hanyuma bamuvure, uku niko bimeze ku baturage, abagenda ndetse n’abakorera mu mujyi wa Rubavu no mu nkengero zawo, kuko begerejwe igaraje rifatwa nka muganga mukuru kubinyabiziga byose.
gukoresha ikinyabiziga cyawe muri garage Medecar Ltd ni nko kwishinganisha
Ibikoresho kabuhariwe byifashishwa bituma imodokari yawe idahura n’ikibazo na kimwe bayifite
Ni igaraje rifite ibikoresho bigezweho k’uburyo utatinya kuba wajyanayo imodokari yawe uko yaba imeze kose ndetse n’u bwoko ubwo aribwo bwose, byaba kuyitera amarangi, kuyigorora, guhindura amapine,kumena amavuta cyangwa se ikindi kibazo icyo aricyo cyose yaba ifite kuko bagikoraho rikaka.
Wowe ugenda cyangwa ukorera mu mujyi wa Rubavu ikinyabiziga cyawe kigeze mu igaraje rigezweho kandi ryizewe bagusuzumire kandi bagufashe kutunganya imirimo yawe neza utikanga ibibazo bya hato nahato , Hamagara Garage Medecar Ltd iguhe igisubizo kirambye
Iri garaje rifite abakozi benshi kuburyo badashobora kugukerereza bitewe no kubura ugukorera
Garage Medecal Ltd kandi abari k’urugendo ntiyabibagiwe kuko iyo imodoka yawe igize ikibazo uri mu nzira, bagusanga aho wagiriye ikibazo, imodoka yawe bakayikorera yo, bakaguha kandi n’indi modoka igufasha gukomeza ibikorwa byawe nta nakimwe gipfuye.
Bafite imodokari ishobora ku kujyana ku icumbi ryawe haba murugo iwawe cyangwa se kuri Hoteli, bitewe n’aho utaha.
Muri iri garaje kandi ikibazo cyose Imodokari yawe yahura nacyo bagitekerejeho kuko n’iyo imodoka yawe yaba yarashizeho irangi , isoka imeze nk’ivuye mu ruganda uwo mwanya.
Bafite abakozi bazi gutera irangi ibinyabiziga ku buryo bugezweho ndetse ukaba ushobora no kwikanga ko baguhinduriye.
Imodoka yawe isigwa irangi ukagira ngo baguhinduriye
Nawe wagize ikibazo cya Moteri hamagara Garager Medecar Ltd bayisubize ubushyashya yahoranye cyera ikiva m’uruganda.
Ushobora gucyenera umukozi wo kugukorera ikinyabiziga wibereye murugo wabahamagara bakagusanga murugo kurei Telephone igendanwa 0788359625.
Shinganisha ibinyabiziga byawe korana na Garager Medeca Ltd , ikinyabiziga cyawe gitandukane n’ibibazo nk’iby’inkono iva, kubera guhora mu bakanishi batizewe .