Igihugu cya Ukraine cyagabye igitero k’u Burusiya, gikoresheje Drones ebyiri, birangira ubwirinzi bwa gisirikare bwo mu kirere mu gace ka Voronezh mu Burusiya buzihanuye.
Ibi byatangajwe na Guverineri w’ako gace, Alexander Gusev, aho yavuze ko nyuma yo gushwanyuza izo drones, “nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke ndetse nta n’ibintu byangiritse.”
Amakuru yatangajwe avuga ko ako gace ka Voronezh humvikanye urusaku rwinshi ubwo izo ndege zitagira Abapilote zari zimaze kuraswa.
Vyacheslav Gladkov, yatangaje ko Ingabo za Ukraine zarashe mu gace ka Shebekino mu masaha y’ijoro. Ayo masasu nta muntu n’umwe yahitanye gusa yatwitse isoko n’ububiko bw’imboga.
Ubwo Perezida wa Amerika, Joe Biden, yafashe umwanzuro ugoye wo guha Ukraine ibindi bisasu (Cluster Munitions), nubwo ubwoko yahaye iki gihugu bwakunze kunengwa kuba bwarakoreshejwe mu ntambara bugahitana abasivile, ku buryo henshi bitagikoreshwa.
Biden yavuze ko byafashe igihe kinini kugira ngo yumvishwe ko agomba gufata uwo mwanzuro, ariko ko yemeye kohereza ibyo bisasu nyuma yo kubona ko Abanya-Ukraine bari gushirirwa n’intwaro.
Perezida wa Ukraine yashimye uyu mwanzuro, avuga ko uziye igihe.
Ubwoko bw’ibisasu Amerika yemeye guha Ukraine, byahagaritswe gukoreshwa mu bihugu birenga 120. Biden mbere yo kubyohereza, bivugwa ko yabanje kumenyesha ibihugu byo muri Nato.
Ibi bisasu binengwa ko bitigeze bigaragaza umusaruro ufatika kuva byakorwa, kuko hari ubwo byoherezwa mu kirere, ntibiturike, ahubwo bigashwanyukamo ibindi bisasu bito. Uduce twabyo, dushobora kumara imyaka myinshi mu butaka, tukazaturika nyuma.
Isesengura rigaragaza ko iyo icyo gisasu kirashwe, gishwanyuka nibura hagasigara 6% gaturika nyuma. Bivuze ko mu gihe icyo gisasu kirashwe, nibura bombes enye muri 72 zigize igisasu zishobora kuguma ari nzima, ku buso bwa metero kare 22,500.
Imiryango imwe nka Human Rights Watch inavuga ko ingano y’ibisasu bisigara bidaturitse ishobora no kuba irenga igipimo gitangazwa mu busesenguzi bwa gisirikare.
Bivuze ko hari aho byagiye biraswa, nyuma bikazaturikana abasivile batari mu ntambara.
Amerika yakomeje guhagarara ku mugambi wayo wo kohereza ibyo bisasu, ivuga ko ubwoko yatanze bwizewe kurusha ibyo u Burusiya bukoresha.
Jessica Umutesi
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.