Biden yavuze ko igishoboka bazakomeza gukora ari ukoherereza Ukraine intwaro ngo itsinde u Burusiya aho kubinjiza mu muryango w’ubwirinzi NATO.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatangaje ko ibiganiro byo kwinjiza Ukraine mu Muryango w’Ubutabarane (NATO) bitazigera biba mu gihe icyo gihugu kizaba kitararangiza intambara kimazemo amezi 15 n’u Burusiya.
Mu kiganiro na CNN, Biden yavuze ko igishoboka bazakomeza gukora ari ukoherereza Ukraine intwaro ngo itsinde u Burusiya.
Biden yatangaje ibi mbere y’umunsi umwe ngo muri Lithuania hatangire inama y’abakuru b’ibihugu bigize NATO, aho byitezwe ko ingingo yo kureba niba Ukraine yakwemererwa kwinjizwa muri uwo muryango izaganirwaho.
Ni ingingo idashyigikiwe na Amerika kuko ivuga ko Ukraine ititeguye ku buryo yakwinjira muri uwo muryango, mu gihe n’ubusanzwe amategeko ya NATO atemera ko igihugu cyinjiramo kiri mu ntambara.
Kwinjira muri NATO kwa Ukraine kwayongerera imbaraga n’igitinyiro kuko igihugu kigize uwo muryango iyo gitewe, gitabarwa n’ibihugu byose biwugize.
Biden yavuze ko nubwo Ukraine itari muri NATO, ibihugu by’uwo muryango ngo biyifasha nk’aho irimo ku buryo nta tandukaniro rinini.
Ati “Ndatekereza ko dukwiriye gukoresha uburyo busanzwe kugira ngo Ukraine yemererwe kwinjira muri NATO.”
Aha yavugaga ko Ukraine idakwiriye kugirwa umwihariko ngo yinjizwe mu gihe iri mu ntambara.
Yavuze ko kandi hari ibindi Ukraine itujuje bijyanye na demokarasi ku buryo ikwiriye guhabwa umwanya bikabanza gukemuka.