Ubushinwa bukomeje guterwa impungenge n’ibikorwa bya Leta Z’unze ubumwe za Amerika ku birebana n’ibisasu byo mu bwoko bwa , Cluster iki gihugu kigiye kohereza muri Ukraine .
Ubushinwa Buvuga ko butewe impungenge zishingiye ku kuba ibi bisasu bishobora guhitana ubuzima bw’imbaga y’abaturage muri Ukraine.
Kuwa 10 Nyakanga 2023, Ubushinwa bwihanangirije Amerika kohereza bisasu biri mu bwoko bwa Cluster kuko bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa,Mao Ning ,yatangaje ko icyo cyemezo cy’Amerika cyahagurukije umuryango mpuzamahanga ndetse ko ibihugu byinshi bigaragaza ko bitavuga rumwe n’Amerika kuri iyi ngingo.
Imiryango itabara imbabare, yamaganiye kure byimazeyo icyemezo cy’Amerika cyo guha Ukraine bombe za Cluster muntambara iki gihugu gihanganyemo n’Uburusiya.
Yaba Ubushinwa cyangwa Amerika, ntabwo byashyize umukono ku masezerano yerekeye amasasu ya Cluster, abuza gukoresha izo ntwaro.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zafashe umwanzuro ukomeye wo guha izi mbombe Ukraine, kugirango ibashe kumena ibirindiro by’umutamenwa byashinzwe n’Uburusiya bikumira ingabo za Ukraine kongera kwisubiza ibice Uburusiya bumaze gufata mu burasirazuba n’igice cy’amajyepfo ya Ukraine.
Ni nyuma yaho Ingabo za Ukraine, zinaniwe gusenya ibirindiro by’umutamenwa by’Ingabo z’Uburusiya mu bitero bigamije kwigaranzura Uburusiya bimaze igihe bitegurwa na Ukraine ku bufasha b’Umwuryango wa OTAN urangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Jessica Umutesi