Leta ya Congo ikomeje kwakira abacanshuro batandukanye barimo n’abari gukomoka mu gihugu cya Rumania, abasirikare ubu bamaze gukabakaba mu bihumbi 30000, baje biyongera kubari bahasanzwe, nyamara bakaba bari kujyanwa muri Kivu y’amajyepfo mu gihe urugamba ruri muri Kivu y’amajyaruguru.
Kuri uyu wa 08 Nyakanga umujyi wa Goma wakiriye abasaga 1000 bakomotse muri Rumania baza biyongera kubandi bari basanzwe bari muri iki gihugu barimo abacunga umutekano w’uyu mujyi wa Goma ndetse n’abandi bakaba bari kugenzura ikibuga cy’indege cya Kavumu.
Abacanshuro bamaze iminsi batangiye akazi
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’umutekano wo muri Congo batangaza ko kuba iki gihugu kiri kujyana aba bacanshuro muri biri ya bice biterwa no kwikanga ko inyesahyamba za M23 zaba zarageze muri Kivu y’amajyepfo.
Harimo n’ababihuza ariko no kuba umutwe w’inyeshyamba wa Twirwaneho ushobora kuba nawo uri guteganya gukorana n’inyeshyamba za M23 n’ubwo ntaweruye ngo abyemeze muri iyi mitwe y’inyeshyamba.
Cyakora nubwo bose batabibona kimwe ngo hari ababihuza n’uko DRC iteka ihora ihora yikoma igihugu cy’u Rwanda, ndetse ntiabanatinye kuvuga ko iki gihugu gifasha umutwe w’inyeshyamba wa M23, ibyo rero bigatuma bakunda kwigamba ko bagomba kurasa u Rwanda kuko rwabateye mu gihugu cyabo.
Ibi rero biri mubituma benshi bakeka ko DRC yaba iri kunyanyagiza abasirikare mu nkengero z’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
kanda kuri iyo link iri hasi wumvue byinshi kuri aya makuru: