Muri Kivu y’amajyepfo hari agace kitwa Bwegera gaherereye mu kibaya cya Rusizi, igice kimaze igihe kirimo amakimbirane n’intambara, ahanini usanga bikomoka ku moko atandukanye atuye muri aka gace, ari nayo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Iyi mirwano yibasiye aka gace yatumye umuhanda wo muri aka gace ufungwa n’abashyamiranye dore ko amoko menshi atuye muri iki gice atumvikana.
Ibice byo mu kibaya cya Ruzizi muri Kivu y’Amajyepfo, ni ibice bituwe n’amoko atandukanye kandi bakaba bafite n’inkomoko z’ibihugu bitandukanye byo mu karere k’ibiyaga bigari. Muri ayo moko harimo Abafulero bitwa bene Ngomoko na bene Kibeho. Bamwe muraba bafite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda, abandi bafite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi.
Muri abo rero harimo uwitwa Costante uvuga ko ari Umurundi. Constante ari mubateza imvururu muri iki kibaya ndetse akaba ari nawe nkomoko y’imvururu zibasiye aka gace. Mu ijoro ryakeye, ndetse akaba yaje gufatwa agafungwa n’ingabo za Leta FARDC.
Mu makuru dufite isoko yacu iri muri aka gace yatubwiye ko itsinda rishyigikiye umu Umuyobozi witwa Mayeye ufite Inkomoko ahitwa i Kibeho, nibo bakomeje guhohotera abandi muri ibi bice by’ikibaya cya Ruzizi (Plaine dela Ruzizi).
Hakaba hahanganye abashyigikiye Umuyobozi Kivuruga n’abashyigikiye Mayeye. Muraba Mwami Richard Ndabagoyi, byamaze kumenyekana ko ashyigikiye Kivuruga ndetse n’abarimo ikindi gice cy’Abafulero kitari gito, harimo kandi n’Abanyamulenge n’Abarundi nk’uko bikomeza kuvugwa.
Kugeza uyu munsi barapfa Gurupoma y’Abarundi iyobowe n’Umurundi mu kibaya cya Ruzizi.
Dore uko byaganze
Mwami Richard Ndabagoyi, yaraheruka kubaza umuyobozi w’Umufulero Mayeye, aho atanga Raporo maze Mayeye, amusubiza ko ayitanga kwa “Ku muyobozi wa teritware ya Uvira,” Ndabagoyi aha niho yahise amubaza uwa mwimitse kuba umuyobozi? Mu gihe yari yarashizweho na Mwami Richard Ndabagoyi.
Mwami Richard Ndabagoyi, yaje kwandika Raporo ko amakimbirane ari mu bice bya Bwegera ko yatewe n’umuyobozi wa Mayeye w’umufulero.
Biravugwa ko Umuyobozi witwa Mayeye, ko ashyigikiwe na Teritware ya Uvira, mu gihe muri aka karere baheruka gushimuta Abanyamulenge babiri, nyuma Ingabo za FARDC bafashe uyu wiyita Umuyobozi Mayeye baramufunga, mu gihe batarakora iperereza kuriwe nibwo umuyobozi wa Uvira yahise atanga itegeko ngo bamurekure, we na mugenzi we bareganwa kuba inyuma y’Abanyamulenge bari bashimuswe, ubwo bahita bafungurwa.
Kuruyu wa Kabiri, abantu batazwi batwitse inzu y’Umuyobozi Mayeye. Bukeye urubyiruko rwiganjemo Wazalendo baza gutwika ibiro bya Gurupoma iyobowe n’uwitwa Kivuruga. niho rero hatangiye intambara iza kuvamo impfu zabo muri Wazalendo babiri 2 abandi barakomereka.
Kuri uyu wa kane inyeshyamba za Wazalendo, zazindutse zivuga ko bari burwanye Ingabo za FARDC, Abarundi bo mu kibaya cya Ruzizi ndetse n’Abanyamulenge.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru akavuyo karacyari kenshi muri ibyo bice. Ako kavuyo kandi kanatumye umuhanda wa Bwegera uturutse mu Majyepfo n’amajyaruguru ya Bwegera, ufungwa nizo nyeshyamba za Wazalendo.
Umwe mu Baturage utuye muri aka gace utashatse ko izina rye rimenyekana, yavuzeko ingabo za Leta ya Congo ziri muri ako gace ntacyo zirabikoraho. Ko ziri kubirebera gusa.
Uwineza Adeline