Umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi w’ishyaka rya Moise Katumbi, ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Guverinama ya Tshisekedi, Depite Cherubin Okende yishwe, nyuma y’iminsi mike yari aburiwe irengero ubwo yari mu murwa mukuru wa Kinshasa.
Umurambo we bawusanze muri Jeep ye kuri Avenue Poids Lourds, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2023. Uyu Mugabo yari yashimuswe ku gicamunsi cyo kuwa Kibiri, ashimutwa n’abantu bitwaje imbunda kandi kuva icyo gihe umuryango we wabuze amakuru kubyabaye.
Ishyaka rye (Ensemble pour la République), bakoresheje Urubuga rwabo rwa Twitter, banditse bamagana ubwo bwicanyi budasobanutse.
Ryagize riti: “Twamaganye twivuye Inyuma icyo gikorwa cyo gushimuta abantu barangiza bakicwa.Twamaganye ibikorwa by;ubwicanyi twese”
Umudepite Cherubin akaba yarahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi, wari umunya Politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Tshisekedi, basanze yapfuye ateraguye ibyuma n’amasasu
Amakuru avuga ko, ku wa gatatu nyuma ya saa sita, Bwana Okende yagiye mu rukiko rw’Itegeko Nshinga gutanga ibaruwa isaba ko y’imurirwa ku wa gatanu ku kubonana n’umucamanza Sylvain Lumu wari wamuhamagaye mbere kuri uyu wa kane “kwiga no kwandika raporo ku nyandiko. imenyekanisha rijyanye n’umurage we nyuma yo kuva muri guverinoma.”
Umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi, basanze warashweho amasasu kandi wuzuyeho amaraso. Wakuwe mu modoka ye abapolisi bari hafi aho hamwe n’abaganga imbere hari n’Ingabo nyinshi za FARDC, hanyuma Umurambo ujyanwa muri morgue.
Okende yaraheruka gutangaza ko ari umukandida kumwanya wa perezida mu matora yubutaha azaba mu kwezi kwa 12.
Ibi byongeye gutuma mu mujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Republika ya Democrasi ya Congo, higanza ubwoba n’umwijima.
Ibi bikorwa bya kinyamaswa bibaye, mu gihe amatora yitezwe mu gihe kiri imbere kitageze no ku mezi atandatu.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi barimo Salomon Kalonda, umujyanama wihariye wa Bwana Katumbi, umwungirije Mike Mukebayi, na we umwe mu bagize ishyaka rya “Ensemble pour la République,” bakomeje kwamagana iki gikorwa cyabaye kuri mugenzi wabo wishwe muri Kinshasa.
Bimaze iminsi bivugwa ko Perezida Tshisekedi, yateguye ikipe yo mu butasi ishinzwe kwikiza abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bwe bari mu mashyaka atandukanye.
Uwineza Adeline